Photo: Bwana Donald NDAHIRO, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere
Inama Njyanama ni urwego rukuru ruyobora Akarere, uru rwego rukaba rufite imikorere ndetse rukagira na gahunda zitandukanye zose zigamije guteza imbere Akarere, ndetse n'Abaturage muri rusange.
Abayobozi b'Akarere batorwa mu nama Njyanama bakaba bagize n'Umuyobozi w'Akarere (Mayor), Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinze ubukungu (VM FED), ndetse n'Umuyobozi w'Akarere w'ungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage (VM Assoc)
Mu Karere ka Bugesera Inama Njyanama ikaba igizwe n'abahagarariye Abaturage mu mirenge itandukanye, ndetse n'Abahagarariye ibyiciro byihariye birimo Abafite Ubumuga, Urubyiruko, Abikorera, ndetse n'Abagore.
Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera igizwe n’abantu bakurikira :
1. Abajyanama rusange batowe ku rwego rw’Imirenge;
2. Abagize biro y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Akarere.
3. Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere;
4. Abajyanama b’abagore bangana nibura na mirongo itatu ku ijana (30%) y’abagomba kugira Inama Njyanama y’Akarere;
5. Umuhuzabikowa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga ku rwego rw’Akarere;
6. Uhagarariye Abikorera (PSF) mu Karere.
Urutonde rw'Abagize Inama Njyanama, nomero za telephone, ndetse na Email mukaba mwabibona kuri link ikurikira.
Akarere ka Bugesera kagizwe Imirenge cumi n'itanu (15), nkuko Leta y'U Rwanda yegereje Ubuyobozi abaturage urwego rukuru ruyobora imirenge ni Inama Njyanama y'Umurenge, Abagize Inama Njyanama y'Umurenge baterana ishuro imwe mu mezi abiri bagatanga raporo ku rwego rw'Akarere ka Bugesera.
1. Abajyanama rusange batowe ku rwego rw’Akagari;
2. Abagize biro y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Akarere.
3. Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere;
4. Abajyanama b’abagore bangana nibura na mirongo itatu ku ijana (30%) y’abagomba kugira Inama Njyanama y’Akarere;
5. Umuhuzabikowa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga ku rwego rw’Akarere;
6. Uhagarariye Abikorera (PSF) mu Karere.
Abakeneye ibindi bisobanuro bahamagari nomero cyangwa akandika email ku rutonde ruri ku mugereka.
Akarere ka Bugesera kagizwe n'utugari mirongo irindi na tubirii (74), nkuko Leta y'U Rwanda yegereje Ubuyobozi abaturage urwego rukuru ruyobora utugari ni ni Inama Njyanama y'Akagari, Abagize Inama Njyanama y'Akagari
1. Abajyanama batorwa mu midugudu igize Akagari;
2. Abakuru b'imidigudu yose igize Akagari.
3. Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umudugudu;
4. Abajyanama b’abagore bangana nibura na mirongo itatu ku ijana (30%) y’abagomba kugira Inama Njyanama y’Akarere;
5. Umuhuzabikowa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga ku rwego rw’Umudugudu;
6. Uhagarariye Abikorera (PSF) Ku rwego rw'umudugudu.
Abakeneye ibindi bisobanuro bahamagari nomero cyangwa akandika email ku rutonde ruri ku mugereka.
Inama Njyanama y'Umudugudu igizwe n'Inteko y'Abaturage muri rusange, aho ibyemezo bifatirwa mu nama rusange y'Abaturage rukaba arirwo rwego ruyobora Umudugudu.
Mu gihe wakwifuza kumenya birambuye amakuru ku nama Njyanama y'umudugudu wahamagara umukuru w'uwo mudugudu kuri nomero zikurikira.
1. Abajyanama batorwa mu midugudu igize Akagari;
2. Abakuru b'imidigudu yose igize Akagari.
3. Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umudugudu;
4. Abajyanama b’abagore bangana nibura na mirongo itatu ku ijana (30%) y’abagomba kugira Inama Njyanama y’Akarere;
5. Umuhuzabikowa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga ku rwego rw’Umudugudu;
6. Uhagarariye Abikorera (PSF) Ku rwego rw'umudugudu.
Abakeneye ibindi bisobanuro bahamagari nomero ku rutonde ruri ku mugereka.
Urutonde rw'abajyanama ku rwego rw'Akarere ndetse n'Imirenge
Umukozi ushinzwe ukurikirana imirimo y'Inama Njyanama
Vincente DUKUZEMUNGU
0788677113