Abaturage barasabwa kutivutsa amahirwe bahawe yo guhashya indwara ya malaria

Igikorwa cyo gutera umuti wica imibu. ni igikorwa kizagera ku baturage 339.672 bo mu turere 5 twatoranyijwe guteramo umuti wica imibu harimo na Bugesera. Iki gikorwa kizasozwa kuwa 2/4/2019; kikazatwara 1.819.216.969 avuye ku ngengo y’imari ya Leta.

Mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro gahunda yo gutera umuti wica imibu mu turere 5 twatoranyijwe harimo na Bugesera kuri uyu  wa 13/3/2019, abaturage barakangurirwa kwemerera abatera umuti bakinjira mu byumba by’uburyamo cyane cyane ntibagarukire mu ruganiriro. Bwana Cyubahiro Beatus ushinzwe igikorwa cyo kurwanya malaria yasabye abaturage kutivutsa amahirwe bahawe yo gutera umuti wica imibu mu mazu.

Nk’uko Dr rutagengwa William umuyobozi w’ibitaro bya Nyamata yibukije;  n’uko iki gikorwa ari inyunganizi z’ibindi bikorwa byo kurwanya malaria kandi ko uburyo bwari busanzwe bukoreshwa hirindwa malaria bukomeza gukoreshwa.; harimo gusiba ibidezi by’amazi, kurara mu nzitiramubu  kwivuza igihe ugaragaje ibimenyetso by’uburwayi.