Sobanukirwa kandi umenye ibyaha by’inzaduka mu muryango nyarwanda

Komiseri Mukuru Wungirijwe ushinzwe imfungwa n'abagororwa DCG Jeanne Chantal Ujeneza ati:"Ibyaha by'inzanduka birimo ibiyobyabwenge, icuruzwa ry'abantu,ihoterwa rishingiye ku gitsina,ruswa, ibyaha by'ikoranabuhanga n’ibindi".

Mu nteko y’abaturage yo kuwa 19/3/2019 abaturage bo mu murenge wa Kamabuye basuwe n’urugaga rw’inzego z’ubutabera. Komiseri Mukuru Wungirijwe ushinzwe imfungwa n'abagororwa DCG Jeanne Chantal Ujeneza ati: ‘’Umuntu wese ashobora kuba umukozi w’ubutabera iyo ashishikajwe nabwo’’.

Ku rwego rw’ibanze bafatanyije n’inteko y’abaturage, MAJ n’abunzi kunga abaturage baniwe kumvikana ku neza, Mu zindi nzego z’ubutabera harimo urwego rw’ubucamanza, ubushinjacyaha ubugenzacyaha, abashinzwe imfungwa n’abagororwa, abafatanyabikorwa mu butabera, abunganira abaturage mu mategeko, abahesha b’inkiko. Inzego zose zisorezwa ku muturage ari nawe mufatanyabikorwa.