Abaturage barasabwa gufata neza ibikorwa remezo byubatswe mbere

Abaturage barasabwa gufata neza ibikorwa remezo byubatswe mbere
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard arasaba abagenerwabikorwa  kwita ku bikorwa remezo byakozwe kugirango bigaragaze agaciro kabyo. Ni mu imurikabikorwa ry’Akarere ka Bugesera.
Bwana Mutabazi Richard ubwo yafunguraga ku mugaragaro imurikabikorwa risoza kuwa 29/3/2019 yashimiye ubufatanye buri hagati y’Akarere, abaturage n’abaturage.
Bwana Mutabazi ati : ‘’Abafatanyabikorwa bafashije mu rwego rw’ubukungu, imibereho myiza n’ibindi’’. Bagize umuhate, bashyiramo amikoro bafatanya n’Akarere kurandura imirire mibi n’igwingira mu bana bato.
bwana Mutabazi ati : ’’Akarere kadafatanyije n’abafatanyabikorwa bako ndetse n’abagenerwabikorwa; ntabwo kagera ku iterambere’’. Bwana Mutabazi avuga ko iyi open day ari urubuga rwo kwizihiza ubwo bufatanye.