Icyatumye twibohora n’ibi bikorwa remezo byarimo : Maj. Vincent Butera

Umuyoboro w'amazi afite agaciro ka 6,000,000 Frw , amazu 28 yubakiwe abatishoboye, inka ifite agaciro ka 410,000Frw ni bimwe mu bikorwa byatashywe mu murenge wa Ruhuha, bitegura umunsi wo kwibohora incuro ya 26. Maj.Vincent Butera wari uhagarariye ingabo ati : “Icyatumye twibohora n’ibi bikorwa by’iterabere byarimo”. Akomeza avuga ko ibikorwa byinshi u Rwanda rumaze kugeraho tubisangiye nk’abanyarwanda kandi ko bigera no ku bana bacu.

Kitegura kwizihiza umunsi wo kwibohora ku ncuro ya 26 Akarere ka Bugesera kuri uyu wa 3/7/2020, katashye bimwe mu bikorwa remezo. Mu mirenge 15 igize Akarere hatashywe amazu 710 yubakiwe abatishoboye ku nkunga y’Akarere n’abaturage. AKagari ka Gatanga umudugudu wa Butereri abaturage bo mu midugudu itatatu : Butereri, Rwanika, Kibaza bahawe amazi meza. Umuyobora wayo wagejejwe no ku kigigo cy’ishuri cy’imyaka 12 y’uburezi bw’ibanze, cyongerewe ibyumba bitatu, no ku mazu 28 yubakiwe abatishoboye. Bwana Mutabazi Richard Umuyobozi w’Akarere ka bugesera ati. “Abaturage bagejejweho ibikorwa by’iterambere nabo bibahe icyerekezo gifatika bahereye kubyo bahawe”.

Bwana Mutabazi akomeza yibutsa aho Akarere ka Bugesera kavuye ati : “Mbere yo kwibohora hari ikigo cy’amashuri y’isumbuye cya Leta kimwe gusa ariko ubu tugeze ku bigo birenze 50. Nta muhanda wa kaburimbo wari muri Bugesera ariko ubu hari kilometero zisaga 70 zubatswe,  n’umuhanda uhuza Akarere ka Ngoma unyuze Bugesera ukagera mu Karere ka Nyanza imirimo yo kuwubaka yatangiye”.

Bwana Mutabazi Umuyobozi w’Akarere yibukije ko ibikorwa by’iterambere byegerejwe mu Kagari ka Gatanga bikikijwe n’undi mumaro. Abana bagendaga kwiga mu murenge wa Mareba begereye ishuri, abari baboshywe no kutagira icumbi baribonye, abahawe inka izakamirwa abana babone n’ifumbire. Ati : “Abaturage nabo babohoke mu bitekerezo igihugu gitere imbere.