Irangamimerere ku rwego rw’Akagari

Itegeko no 32/2016 rigenga abantu n’umuryango ryashyizeho abanditsi bashya b’irangamimerere. Mu Karere ka Bugesera iyo gahunda yatangirijwe ku bitaro bya Nyamata; itangizwa n’umuyobozi wako Bwana Mutabazi Richard.

Itegeko no 32/2016 rigenga abantu n’umuryango ryashyizeho abanditsi bashya b’irangamimerere. Mu Karere ka Bugesera iyo gahunda yatangirijwe ku bitaro bya Nyamata; itangizwa n’umuyobozi wako Bwana Mutabazi Richard.

Ku ikubitiro mu Rwanda abanditsi 550 bo mu bigo nderabuzima, harimo n’ibyigenga bagera ku 1100 bahuguwe mu ikoranabuhanga rizakoreshwa mu kwandika umwana no kwandikura umuntu witabye Imana mu irangamimerere ku buryo bw’ikoranabuhanga. Igikorwa kiri gukorwa ku rwego rw’ibitaro n’ibigo nderabuzima.

 Mu gihe uwabyaye cyangwa uwapfuye yari mu rugo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari niwe uzabazwa inshingano yo kwandika no gusiba mu irangamimerere hakoreshejwe iryo koranabuhanga. 

Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka: “Ikoranabuhanga mu Irangamimerere; Inkingi ya Serivise Yihuse Kandi Inoze” ibivuga, Umuyobozi w’Akarere Bwana Mutabazi mu ijambo yagejeje ku babyeyi bitabiriye igikorwa cyo kwandikisha abana bavutse bari ku Bitaro bya Nyamata, yibukije ko kwandika umwana akiri kwa muganga byoroshya iyi serivisi kandi bituma yegerezwa abaturage kurushaho, bigafasha umubyeyi kwarama adasiragiye ajya ku murenge kwandikisha umwana nk’uko byari bisanzwe.

Uko service igezwa ku bagenerwabikorwa

Umubyeyi niwe wandikisha umwana, agahabwa nomero izajya ikoreshwa n'umwana igihe akeneye icyangombwa kijyanye n'irangamimerere. Mu gihe umubyeyi adafite iyo nomero azakoresha indangamuntu ayerekane ku batanga service z'Irembo ahabwe icyangombwa yifuza.

Ubu buryo bwo kwandika abana bavutse no gusiba abapfuye mu irangamimerere rivuguruye buje bufite ubushobozi bwo guhuza irangamimerere (CRVS), iyandikwa ry’abaturage mu bubiko bw’ikoranabuhanga (National population registry) n’amakuru y’ubuzima.