Mu gihe cy’ihinga igihembwe cy’ihinga C, aho ubuhinzi bukorwa mu nkuka z’ibiyaga n’imigezi hifashishijwe uburyo bwo kuhira, abahinze barimo gusarura. Urubyiruko rwagize ubuhinzi umwuga rwishimira umusaruro rwabonnye.
Urubyiruko rukora umwuga w'ubuhinzi rurashishikariza abandi kugira ubuhinzi umwuga. Abamaze kubutangira bahamagarira abandi gutinyuka. Uwiringiyimana Emmanuel utuye mu murenge wa Gashora ati urubyiruko rutinya ubuhinzi ariko burimo amafaranga. Ndereyimana Emmanuel w'imyaka 26 ufite ibikorwa ku kiyaga cya Gashanga mu murenge wa Ririma yemeza ko Guhinga harimo ubuzima. Ubu yejeje imboga zirimo intoryi, amashu, poivron, inyanya n'ubutunguru.
Hagenimana Theogene uhinga imbuto ku kiyaga cya Rweru mu kagari ka Kintambwe umurenge wa Rweru ati : "Urubyiruko rufite ubushobozi buke rwihurize mu matsinda". Yatangiriye ku nguzanyo y'ibihumbi 100Frw ubu afite hegitari y'umurima ahinzemo wotameroni.