Imihigo yihariye y’ubuhinzi n’ubworozi

Ku bikorwa bisanzwe biri mu mihigo ya goronome na veterneri w’akarere hiyongeyeho andi masezerano yasinywe hagati yabo n’ubuyobozi bw’Akarere

Ku bikorwa bisanzwe biri mu mihigo ya goronome na veterneri w’akarere hiyongeyeho andi masezerano yasinywe hagati yabo n’ubuyobozi bw’Akarere

Mu rwego rwo kuzamura umusaruro w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Ntara y’Iburasirazuba, aba Agronome n’Abaveterineri biyemeje kugira uruhare mu kugera ku ntego ibikorwa bidasanzwe (special imihigo) ku bikorwa basanzwe bakoraburi munsi no mu mihigo y’Umurenge n’Akarere.Mu mihigo biyemeje kugeraho harimo;

Kubarura ubutaka butari guhingwa, kumenya banyira ubutaka no kububyaza umusaruro.

Gukurikirana ibihingwa ku butaka buhuje n’ubukorwa mu byanya byuhirwa, gusarura no kugeza umusaruro ku masoko.

Gukurikirana inka n’umukamo wazo n’uburyo amata agezwa ku makusanyirizo

Bwana Mutabazi Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera n’abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi bashyize umukono ku masezerano; biyemeza kugira uruhare mu kugera ku ntego mu bikorwa bidasanzwe (special imihigo) ubundi biri bisanzwe mu bikorwa basanzwe bakoraburi munsi no mu mihigo y’Umurenge.

 Iyi mihigo yashyizweho umukono hagati y'umuyobozi w'Akarere n'Umuyobozi w'ishami ry'ubuhinzi n'ubworozi akaba umuhuzabikorwa n'umugenzuzi w'iyi mihigo mu Karere. Abakozi b'ishami ry'ubuhinzi n'ubworozi ku Karere bakaba bashinzwe gukurikirana no gufasha imirenge kugera kuri iyi mihigo. Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge bakaba abahuzabikorwa no kugenzura ko izi ntego zigerwaho mu mirenge bayoboye. Abakozi b'Imirenge bafasha abaturage bakanakurikirana umunsi ku munsi uburyo iyi mihigo igerwaho bakanatanga raporo irimo imibare nyayo.