Hegitari 600 z’imirima y’umuceri zatwawe n’umwuzure zari zishingiwe

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Rurambi bakusanyije imisanzu isaga miliyoni 15 n’ibihumbi 800 Leta ibaha nkunganire y’asaga miliyoni 10 n’igice, bishingira umuceri wahizwe kuri hegitari 600 nyuma zitwarwa n’umwuzure.

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Rurambi bakusanyije imisanzu isaga miliyoni 15 n’ibihumbi 800 Leta ibaha nkunganire y’asaga miliyoni 10 n’igice, bishingira umuceri wahizwe kuri hegitari 600 nyuma zitwarwa n’umwuzure.

Bwana Karasira uhagarariye abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Rurambi, mu izina rya koperative zihinga umuceri mu gishanga cya Rurambi arashima Leta ibafasha mu bikorwa by’ubuhinzi. Ati : Byari biteganyijwe ko twari busaruremo toni 3.000 z’umuceri zahinzwe kuri hegitari 600, zitwarwa n’umwuzure. Amahire zari zishingiwe”.

Koperative 7 zahingaga umuceri zahuye n’igihombo bishyuwe 225.899.378 Frw

Ikigo cy’ubwishingizi Radiant cyagobotse Koperative 7 zahingaga umuceri mu gishanga cya Rurambi zahuye n’igihombo kubera umwuzure, Umuceri wari ugeze mu isarura watwawe n’umwuzure, bishyuwe 225.899.378 Frw.

Bwana Mutabazi Richard Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, akangurira abaturage kwishingira ibihingwa n’amatungo ati: ”Ibihe bibi ku muhinzi dukunze guhura nabyo mu Karere ka Bugesera ni imvura atwara imyaka n’izuba ricana igihe kirekire”. Bwana Mutabazi yongeyeho ko abishingiye ubuhinzi bw’umuceri mu gishanga cya Rurambi bongeye kubona igishoro, bagiye gusubira guhinga n’ubwo bahombye bitandukanye na mbere batarajya mu bwishingizi. Akomeza avuga ko n’igihombo bahuye nacyo ntabwo bihwanye n’abatarashize mu bwishingizi imirima yabo.