Amajyambere yarakuze mu myaka itanu ishize mu Karere ka Bugesera

Umushinga w’umuhanda Ngoma-bugesera-Nyanza watangiye muri 2019, umuhanda witezweho gukemura burundu ikibazo cy’iteme rihuza Akarere ka Ngoma na Bugesera ubu wangiye ibikorwa aho Ibiromrtero 66,55 km Kibugabuga-Shinga-Gasoro watangiye gushyirwamo kaburimbo. Iki ni igikorwa kije gisanga ibindi biri kuzamuka mu Karere ka Bugesera aho ubuso bungana na hegitari 330 mu murenge wa Gashora bwagizwe icyanya cyahariwe inganda ndetse hakaba harimo n’ibikorwa.

Inganda eshatu zatangiye gukora mu cyanya cyahariwe inganda 

Muri iyi myaka itanu ishize hegitari 100 zaratunganyijwe mu cyanya cyahariwe inganda mu murenge wa Gashora; hacibwa imihanda ya kaburimbo n’ikigega cy’amazi. Muri icyo cyanya cy’inganda izatangiye ibikorwa by’inyubako ni 20.  Inganda zatangiye kubyazwa inyungu izo nyubako zicuruza ibyo zikora ni eshatu zirimo uruganda rukora frigo, uruganda rukora imyenda n’uruhindura ibikoresho bishaje by’ikoranabuhanga bikabyazwamo ibindi bishya.

Ikibazo cy’amazi cyashakiwe ibisubizo hagamijwe kugikemuke Burundu. Inganda eshatu z’amazi meza zarubatswe ndetse n’amazi yageze ku baturage. Uruganda rw’amazi rwa Kanyonyomba rwubatswe mu Murenge wa Gashora rutanga meterokibe 5000; asaranganywa imirenge ya Gashora, Ririma, Mayange, Nyamata, Musenyi na Ntarama. Uruganda rw’amazi rwa Rwingeso rutanga meterokibe 100 zisaranganywa umurenge wa Musenyi n’uruganda rw’amazi rwa Kanzenze mu murenge wa Ntarama rutanga meterokibe 10,000; amazi azasaranganywa imirenge ya Ntarama, Mwogo na Nyamata.

Umujyi wa Nyamata n’inkengero zawo uzingurutswe na kilometero esheshatu za kaburimbo

Muri iyi myaka itanu ishize umujyi wa Nyamata n’inkengero zawo wubatswemo kilometero zisaga enye z’imihanda ya kaburimbo imihanda yasanze indi ifite kilometero zigera kuri ebyiri. Iyo mihanda yahinduye isura umujyi bivuye kuri iyo mihanda ya kilometero zisaga esheshatu ziwuzengurutse.

Bwana Higiro Eugene Umujyanama mu nama Njyanama y’Akarere ka Bugesera uhagarariye abikorera yemeza ko kuba Bugesera n’umujyi wa Nyamata by’umwihariko hagaragara neza harimo uruhare rw’Abajyanama cyane abajyanama bari muri Komite Nyobozi. 

Uko amajyambere agenda yihuta hubakwa imihanda n’ibindi bikorwa remezo niko n’abafite inyubako bakangurirwaga kuvugurura inyubako. Komite Nyobozi y’Akarere yafashije abacuruzi kubona ibyangombwa byo kuvugurura amazu yabo ndetse bakora n’inama zibahuza n’ibigo by’imari hagamijwe ko banki bakorana nazo ziborohereza zibaha inguzanyo. 

Imbere y’inyubako z’ubucuruzi hubatswe imbuga z’amabuye, amakaro yometse ku nyubako, ibyo byatumye ba nyira amazu bongera n’amafaranga ku bukode bw’amazu. Ubukode bw’inzu bwavuye 50,000 Frw agera nibura ku 100,000 Frw. Iyi myaka itanu ya manda y’inama njyanama, inyubako z’ubucuruzi mu Karere ka Bugesera zazamuye agaciro na ba nyiramazu bibaha amahirwe yo kongera amafaranga y’ubukode bityo biteza imbere.