Inite y'imiyoborere myiza 

Ihagarariwe n'umuyobozi wayo inite y'imiyoborere ifite serivisi 6. Serivisi zitangirwa muri iyo inite ahanini ni ubukangurambaga no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ya gahunda z'imiyoborere ziba zatanzwe.

1. Serivise y'imiyoborere n'ubutegetsi - Good governance and territerial administration

Mu nshingano ze akemura ibibazo by'abaturage(amakimbirane ashingiye ku irangizwa ry'imanza, ibibazo bijyanye n'irangamimerere,...), gukurikirana ibikorwa by'umuganda, gukurikirana ibibazo birebana n'umuryango(abana, abagore,ihohoterwa, uburinganire n'ubwuzuzanye), gukurikirana ibikorwa birebana n'imikino n'imyidagaduro, ibirebana n'abafatanyabikorwa bakorerera mu karere (amatorero n'amadini, abaterankunga mu Karere, abafatanyabikorwa mu mishinga itandukanye,...)

Afatanyije n'umuyobozi wa inite, akemura ibibazo by'abaturage hifashishijwe inteko y'abaturage zisanzwe zikorerera ku rwego rw'akagari n'umurenge. Ibyo bibazo byakirwa buri wa gatatu mu tugari twose. Ibibazo byazamuwe ku rwego rw'umurenge bikagera ku rwego rw'akarere bishyikirizwa umuyobozi w'Akarere akabigira ibye.

Ubutabera

Mu Karere ka Bugesera imanza zabaye itegeko zirangizwa n'abahesha b'inkiko batari  abo umwuga aribo Abanyamabanganshingwabikorwa guhera ku rwego rw'Akagari kugera ku rwego rw'Akarere.

Muri ibyo bikorwa birebana n'imanza n'uburyo zirangizwa Akarere ka Bugesera kifashisha abajyanama 3 mu bijyanye n'ubutabera(MAJ). Umwe ashinzwe gufasha abatishoboye kugana ubutabera, undi ashinzwe ubujyanama mu kurarangiza imanza ndetse n'ishinzwe ubujyanama mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abunzi ni urwego rwunganira ubutabera ku rwego rw'Akagari n'Umurenge bakakira imanza z'abaturage bahatuye. Imanza zarangijwe zashyizweho kashimpuruza zigashikirizwa umuheshawinkiko akazirangiza

 www.minijust.gov.rw

www.minaloc.gov.rw

2. SERIVISE Y'UMUCO NA SIPORO - SPORT YOUTH AND CULTURE

Mu Karere ka Bugesera siporo n'umuco ni ibintu byitabwaho cyane, kubera uruhare rukomenye bigira mu mibereho ndetse n'imibanire myiza y'abaturage

UMUCO.

Umuco ni kimwe mu biranga abaturage, ndetse n URwanda tugira umuco wacu uturanga.

Mu guteza imbere uwo mucyo ababyeyi bawigisha abana, ndetse n'abana bakawiga ku mashuri, bakanasoma ibitabo bigaragaramo umuco cyane cyane umuco ugaragariza mu byino, ibiganiro, imyitwarire, imibanire, ndetse n'ibindi byinshi.

SIPORO

Akarere ka Bugesera gafasha abaturage mu bijyanye na siporo ibafasha kugira ubuzima bwiza yubaba ibibuga bitandukanye by'Imikino itandukanye mu mirenge yose ndetse n'Utugari, ku bigo by'amashyuri, ndetse n'urubyiruko, gahunda ihari iakba ari iyo gufasha urubyiruko kwiteza imbere binyuze mu mikino hifashishijwe ibigo bya YEGO Center aho bigomba nibura guteza imbere imikino, ndetse no guhanga umurimo.

Turabashimiye.

3. Abafatanyabikorwa

Umukozi ushinzwe abafatanyabikorwa mu Karere Akorana n'abantu bose bafite imishinga yunganira akarere mu iterambere, abifuza gukora iyogezabutumwa mu matorero n'amadini.

 4. Iterambere ry'umuryango

Umukozi ushinzwe iterambere ry'umuryango yitaho by'umwihariko ibibazo birebana n'umuryango. Aho agira umwihariko ibibazo byo gusubiza abana mu miryango bavanwa mu bigo by'imfubyi. Akorana n'imiryango nterankunga ishinzwe ibirebana n'abana. Indi nshingano akurikirana imirimo y'umugoroba w'ababyeyi. 

www.minispoc.gov.rw

Umutekano

DASSO - District Administrative Security Support Organs

Ni Urwego rufasha mugucunga umutekano w'inzego z'ibanze, ni abakozi bakorera ku rwego rw'Akarere bacunga umutekano kuri bureau ndetse na institution zitandukanye mu nzego z'ibanze.

Mu Karere ka Bugesera bakaba bakorera ku rwego rw'Akarere ka Bugesera ndetse no ku rwego rw'umurenge, ndetse hari gahunda yo kubageza ku rwego rwo ku Kagari ndetse no ku mudugudu.

Urotonde rw'Abaujuje ibisabwa n'abatujuje ibisabwa ku mwanya wa DASSO mu Karere ka Bugesera.

1. Urutonde rwabujuje ibisabwa ku mwanya wa DASSO mu Karere ka Bugesera.

2. Urutonde rwabujuje ibisabwa ku mwanya wa DASSO mu Karere ka Bugesera.