IBIKORWA BYAGEZWEHO MURI SERVICE Y’ITERAMBERE RY’UMURIMO N’ISHORAMARI KUVA 2010-2017 MU KARERE KA BUGESERA ISHAMI RYA BDE UNIT
Akarere ka Bugesera ni kamwe mu Turere tugize intara y'iburasirasuba, gaherereye mu majyepho ashyira uburasirazuba, duhereye kuri ibarura rusange ry'abaturage rya 2012, Akarere ka Bugesera gatuwe n'Abaturage 361 914.
Akarere ka Bugesera ni Akarere karimo gutera imbere cyane kuko utagatandukanye n'Uturere tw'imigi cyane ko kari mu birometero 15 by'umujyi wa Kigari. Ni muri urwo rwego hari imishinga minini ikorerwa mu Karere ka Bugesera ikurikira:
1. Umuhanda wa Kabulimbo Kigali-Nemba
2. Ikibuga cy'ingede mpuzamahanga cya Bugesera (Bugesera International Airport.)Kibaba kiri kubakwa mu Murenge wa Rilima, aho kugeza ubu, ubuso buzubakwaho icyo kibuga bumaze kuboneka hakaba haratangiye imiriko yo ku cyubaka
3. (Industrial Park) phase ya mbere irimo kubakwa, Aba Ni Abasenateri bari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere basura Park industriel ya Gashora
4. Agakiriro ka Bugesera
5. Inganda zitandukanye zubatswe
Mu Karere ka Bugesera hakaba harubatswe inganda zitandukanye,twavugamo : imana Steel Rwanda ni Uruganda rukora ibyuma by'ubwubatsi rukaba rwubatswe mu Murenge wa Gashora.
Muri Ntarama hubatswe inganda eshatu,
1) Uruganda rukora ibinyobwa bidasembuye (Crystal Bottoling: ubu rufite ibibazo kuko hari bimwe mu mitungo yarwo izatezwa cyamunara).
2) Uruganda Trust industry rwo rukora impapuro z'isuku, rwasuwe n’umuyobozi w’Akarere ari kumwe naba Senateri.
3) Uruganda rutunganya impu zo gukora inkweto Kigali leather Ltd
rwasuwe na ba Senateri rwubatse mu murenge wa Ntarama.
Uruganda rworora inkoko z’inyama (PEAL LTD) ruri i Mayange
4) Uruganda rutonora umuceri ni 1
5) Inganda zitunganya Imyumbati ni 2
6) Inganda zitunganya ibigori ni 3
7) Inganda zitonora kawa ni 4
6. Amahoteli n'ubukerarugendo
Akarere ka Bugesera kamaze gutera intambwe ishimishije mu bijyanye n'amahoteri kuko hari ihoteri ifite inyenyeri (4) ndetse n’izindi 2 ziyungirije mu bwiza aho abatu batandukanye bashobora kwiyakirira bitewe n'ubushobozi bwabo.
A. Golden Turip ni umushoramari wayubatse mu Murenge wa Nyamata ifite inyenyeli 4.
B. Palast Rock - Ikaba ari hoteri y'uwikorera ku giti cye iherereye nayo mu Murenge wa Nyamata.
C. La Palisse Gashora iri mu Murenge wa Gashora ku nkengero y'ikiyaga hashobora no gukorerwa imyidagaduro ku kiyaga.
d. Hakiyongeraho ahantu katandukanye mu mirenge yose aho bakira abantu muri za Motel. lodge, bar, na Restaurant zitandukanye.
Ubucyerarugendo
Mu Karere ka Bugesera hari ahantu nyaburanga n’ahandi ndangamateka hakenewe gukorerwa inyigo ngo hatunganywe bityo bamucyerarugendo baturutse impande 4 z’isi bazajye bahasura,
Inzu ndangamuco ya Mayange, Intebe ya Ruganzu iri ku Irebero muri Mayange, Amasangano y’uruzi rwa Nyabarongo n’Akanyaru bihinduka Akagera ndetse n’ibiyaga byatunganwa ku nkengero yabyo nabyo byakurura ba Mucyerarugendo.
Ibindi bizabwa ni :
Koperative zifite ubuzima gatozi ni 365 zikubiye muri Categorie zikurikira :
· Ubuhinzi
· Ubworozi
· Ubucuruzi
· Serivisi
· Ubukorikori
Umubare ba banki n’ibindi bigo by’imari ni:9
Umubare waHoteri n na motel ni 7
Umubare waystation za Essence ni 13
Umubare w’abanyamuryango ba PSF ni 7006
Abakozi bakorera muri inite ya Koperative no gutezimbere ubucuruzi ni 3 : Umuyobozi wa inite ashinzwe guhuzaibikorwa bya unite
Umukozi ushinzwe koperative
Ahuza raporo zirebana na koperative zaturutse mu mirenge, asabira ubuzimagatozi abantu bishyizehamwe bashaka gukora koperative, ashinzwe gukemura ibibazo byavutse muri za koperative
Bakangurira abaturage kwihangira imirimo bakanatera inkunga ibyiciro byihariye by'abaturage
Ubukerarugendo mu karere ka Bugesera bwatejwe imbere, hubakwa ibikorwa remezo byakira abagana akarere birimo Hotel, Motel, ndetse na Lodge zakira abantu bafite ubushobozi butanduakanye, mu mirenge yose uhasanga igikorwa cy’ubucyerarugendo, ndetse hari na gahunda yo gukomeza kubuteza imbere mu bufatanye n’Abikorera.
Mu Karere ka Bugesera,kandi hari ibyiza nyaburanga ndetse n'ahantu ndangamateka habereye gusurwa,twavuga nk' inyoni z'amako atandukanye, ibiyaga, ibibaya n'imirambi myiza, amasangano y'akanyaru Nyabarongo bigakora Akagera, Urwobo rwa bayanga, ubworozi bugezweho bw'Amafi, inzu ndangamuco ya Mayange,Intebe ya Ruganzu II ndori.
Aya ni amwe mu mafoto agaragaza aho hantu.
Photo Intebe ya Ruganzu II Ndori - Iri mu Kagari ka Maranyundo.
Photo: Inzu ndangamuco ya Mayange kagari ka Kagenge.
Photo: Inyoni, Ubworozi bw'Amafi, urwobo rwa Bayanga.
Photo: Aho Akanyaru na Nyabarongo bihurira bigahinduka Akagera
Photo: Imbere mu nzu ndangamuco wa Mayange.
Iyi ni carte igaragaza site z’ubukerarugendo
(Click Here to download Tourism Map)
Mu gihe washaka amakuru arambuye ku bukerarugendo wasura