Imicungire y'abakozi

INITE ISHINZWE IMICUNGIRE Y'ABAKOZI - Administration and Human Ressources Unit

Akarere ka Bugesera, kagira service zifasha abakozi kubona service ndetse bagahabwa ibibagenerwa, iri shami rikurikirana ibijyanye n'abakozi, umutungo w'akarere ndetse n'ibikoresho.

Muri iryo shami niyi usabira serivise zikurikira.

1. Service y'imicungire n'Imishahara y'abakozi bwite bw'Akarere - Human Ressources and Salary Officer.

1. Urupapuro rwuzuzwa n'umukozi agiye mu butumwa - Ordre de mission.

2. Urupapuro rwuzuzwa n'umukozi asaba uruhushya ry'iminsi mike - Permit.

3. Urupapuro ry'uzuzwa umukozi agiye mu kiruhuko - Form of leave.

4. Urupapuro ry'uzuzwa n'umukozi ugiye mu kiruhuko cyo kubyara

5. Urupapuro rumanikwa kuri bureau umukozi akorera rugaragaza inshingano afite.

 

2. Serivise y'imicungire y'abarimu n'abaganga - Teacher and Medical staffs human ressources and salary officer.

Serivice ishinzwe abari n'abaganga mu karere ikurikiranwa n'umukozi w'akarere ashinzwe gutegura imishahara y'abarimu n'abaganga, gutegura dosiye zijyanwa n'umusoro ku mushahara w'umukozi, ndetse n'ibindi, afasha kandi gukemeura ibibazo bijyanye  n'imicungire y'abakozi (abaganga ndetse n'ababarimu).

Iibyangombwa ndetse n'ibibazo byoroheje bikurikiranwirwa ku murenge n'abakozi b'Imirenge bashinzwe imicungire y'abakozi n'imari.

Zimwe mu mpapuro wakwifashisha uri umwarimu cyangwa umuganga.

1. Urupapuro rwuzuzwa n'umukozi asaba uruhushya ry'iminsi mike - Permit.

2. Urupapuro ry'uzuzwa umukozi agiye mu kiruhuko - Form of leave.

3. Urupapuro ry'uzuzwa n'umukozi ugiye mu kiruhuko cyo kubyara.

Mu rwego rwo gufasha abarimu kubona amabaruwa basabisa akazi akarere ka Bugesera kayabasinyiye mukaba mwayakuri kuri iyi link.

Amabaruwa y'abarimu bakeneye gausaba akazi ku mwanya wa ubuyobozi bw'Ishuri mu karere ka Bugesera mwayakura kuri link iri aha.

1. Amabaruwa yasinywe bwa mbere

2. Amabaruwa yasinywe bwa kabiri

3. Abaruwa yasinywe bwa gatatu

4. Amabaruwa yasinywe bwa kane

5. Amabaruwa yasinywe bwa gatanu

6. Amabaruwa yasinywe bwa gatandatu

7. Amabaruwa yasinye bwa karindwi

8. Amabaruwa yasinye bwa munani

3. Umukozi ushinzwe gucunga ibikoresho - Logistics officer

Serivise ishinzwe ibikoresho ifasha abakozi b'akarere ka bugesera kubona ibikoresho, afatanyanya n'amashami atandukanye kwegeranya ibikenewe bikagenzwa muri procurement, bikinjizwa mu mitungo ndetse no muri stock y'akarere.

Agafasha kubigeza ku babikeneye mu mashami atandukanye y'akarere ka Bugesera. Indi nshingano ni ukumenya imitunga y'Akarere aho biherereye, izi ni nzimwe mu mpapuro zifashinzwa iyo umukozi asaba ibikoresho muri stock y'Akarere ka Bugesera.

1. Urupapuro rwuzuzwa n'umukozi asaba ibikoresho muri stock y'Akarere - Requisition form

4. Ikoranabuhanga.

Leta y'U Rwanda yashize imbere iterambere ry'Ikoranabuhanga - ICT, mu mikorere ndetse no mu mitangire ya service mu nzego zose za leta, ndetse hari n'ibigo bimwe na bimwe byagiye bigaragara ko imitangire ya service yabyo yateye imbere kubera gukoresha ikoranabuhanga.

Inzego z'ibanze ni hamwe mu hakenerwa service ku baturage zitandukanye ndetse zikagira n'ingaruka nziza ku baturage.

Mu byo Akarere gakora harimo

1. Korohereza abakozi kubona ibikoresho by'ikoranabuhanga bibafasha gutanga service.

2. Guhabwa amahugurwa mu gukoresha ikoranabuhanga.

3. Koroherezwa mu buryo bwose bushoboka ku bijyanye n'ikoranabuhanga - harimo kugezwaho Internet, gushyirirwaho politike y'imikorereshereze y'ikoranabuhanga.

Ibi ni bimwe mu bikoreshwa mu karere ka Bugesera hifashishijwe ikoranabuhanga

1. ICT policy and procedures.

2. Staff Emails use guideline.

3. ICT trainings.

4. VC User Manual

5. Download WEBEX Video Conferencing Installer here.

5. Abakozi bakora mu bunyamabanga rusange bw'Akarere - Secretary in central secretariate

Bakira inyandiko zose zinjiye mu karere hagamijwe kuzigeza kubo zigenewe, ababa bakozi nibo baba bari aho abagana akarere baherereye, bakira abagana akarere, bakabasobanurira, ndetse bakakira impapuro zandikiye akarere.

 6. Abakozi bashinze gutwara imodoka y'Akarere ka Bugesera - Driver

Imidoko y'Akarere ka Bugesera igira abakozi bayitwara igacungwa n'umukozi ushinzwe ibikoresho mu karere - Logistics Officier, utanga uburenganzira ku mikoreshereze y'imodoka ni umunyamabanga Nshingwabikorwa y'Akarere.

Ku bijyanye no kubona nomeri wahamagara wazisanga aha (Click here to download staffs contact)

Mu gihe wagira icyo ushaka kongera kuri iyi nyandiko wahamagara

+250783217769 or +250788546895 or email at info@bugesera.gov.rw

Turabashimiye