Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw'Akarere ka Bugesera

Ubunyamabanga Nshingabikorwa ni urwego rw'Akarere ka Bugesera bukurikirana imirimo ya buri munsi y'Akarere ka Bugesera, ndetse bugatanga raporo ku Buyobozi bw'Akarere ka Bugesera.

Abakozi bose b'Akarere ka Bugesera batanga raporo mu bunyamabanga , ndetse bugakurikirana ibikorwa bitandukanye by'Akarere ka Bugesera, muri unite ndetse na service zitandukanye, nibwo bukurikirana akazi ka buri munsi by'Akarere ndetse n'imikorere ya buri munsi.

Ubunyamabanga Nshingwabikorwa buyoborwa n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere  uyu mwanya ukaba uyoborwa by'agateganyo ni Bwana NIYONGABO Jacques Division Manager w'Akarere ka Bugesera kuri nomero ya Telephone 0788301284.

Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw'Akarere ka Bugesera uretse guhuza ibikorwa by'abakozi bivuye muri inite zose hari n'abakozi bayoborwamo batagira unite ibagenga:

A. Abagenzuzi 

Bashinzwe kugenzura ku rwego rw'Akarere niba ibyemezo n'amabwiriza byubahirizwa. Ibyavuye mu bugenzuzi bishyikirizwa inama Njyanama, bikamenyeshwa Nyobozi y'Akarere

B. Abakozi ba Njyanama

Abokozi bo mu biro by'ibiro by'inama njyanama bashinzwe imirimo ya buri munsi yo mu biro by'inama njyanama hakurikijwe amabwiriza agenga inama Njyanama y'Akarere

C. Abashinzwe amasoko mu Karere

amasoko atangwa mu karere ategurwa n'abakozi ashyikirizwa abakozi b'Akarere   nabo bakayashyikiriza akanama gashinzwe amasoko. Kugirango amasoko amenyekane binyura mu matangazo anyuzwa mu bitangazamakuru. Dosiye yujuje ibisabwa ifungurirwa mu ruhame uwatsidiye isoko agahabwa imirimo hakurikije amabwiriza agenga isoko yatsindiye.

D. Umunyamategeko mu Karere

Ashinzwe kwemeza ibyangombwa by'umwimerere, kwemeza ubugure bw'ubutaka, kwemeza ingwate ijyanwa gusaba inguzanyo muri banki. Undi murimo agira inama mu byo amategeko inzego z'Akarere.

E. Umukozi ushinzwe ubugenzuzi bw'umurimo

Ashinzwe kugenzura umurimo mu bigo bya Leta n'ibyigenga, agira inama abakozi n'abakoresha ku bijyanye n'umurimo

F. Umukozi ushinzwe guhuza urwego rw'Akarere n'abakagana

Ashinzwe gusobanurira abagana Akarere ka Bugesera gahunda za Leta zirimo gushyirwa mu bikorwa n'Akarere ka Bugesera. Gufatanya n'abanyamakuru kugeza mu bitanganzamakuru gahunda za Leta. Indi nshingano ni ukwakira iminsi mikuru yateguwe mu Karere

Ibikorwa byo mu Bunyamabanga Nshingwabikorwa bw'Akarere ka Bugesera

Ubunyamabanga Nshinwabikorwa buyobora unite esheshatu z'iyongereho Service Divsion Manager

1. Service Division Manager

Division Manager ni Bwana NIYONGABO Jacques telfone 0788301284 Service Division Manager mu karere ka Bugesera, akaba ayobora unite ndetse n'Abakozi mu Karere ka Bugesera, akaba afite cyane inshingano zo gukurikirana ibikorwa yagenewe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere, Abakozi bakurikirana ibijyanye n'Amasoko, ndetse n'Imari mu Karere.

2. Ishami rishinzwe Ubutegetsi n'imicungire y'Abakozi

Unite y'ubuyobozi n'Ishinzwe abakozi iyoborwa na Madamu Denyse UMWALI, ufite nomero ya Telephone 0788403589, akaba ayobora abakozi barimo abakurikirana Imikorere y'Abakozi, ndetse n'ibikoresho by'Akarere ka Bugesera, cyane ibijyanye n'Abarimu, Abaganga, ndetse, n'Abakozi bwite b'Akarere ka Bugesera.

3. Ishami rishinzwe Uburezi

Unite y'uburezi mu Karere ka Bugesera, iyoborwa na Bwana GASHUMBA Jacques, 0788895850, iyi Unite ifte abakozi bakurikirana

A. Iterambere ry'Amashuri y'incuke, ndetse n'Abanza.

B. Iterambere ry'Amashuri y'Isumbuye ndetse n'imyuga.

C. Inyubako z'Amashuri, ndetse n'ibindi bikorwa remezo by'Amashuri

4. Ishami rishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi

Ubuhinzi n'Ubworozi ni Unite iyobwe by'agateganyo na Bwana Jean Damascene SINJYENIBO, 0783639522, iyi Unite ikurikirana ibijyanye n'Ubuhinzi  cyane hatezwa imbere ubuhinzi bwa kijyambere, guhingisha Imashini, Kuhira Imyaka, ndetse cyane guhuza ubutaka ku guhingwa cyatoranyije, buri Murenge ukaba ugira Umukozi Ukurikirana Ibikorwa by'Ubuhinzi, ndetse n'ubworozi ibi kugira ngo abaturage bakemeye service bazibone hafi.

5. Ishami rishinzwe guteza imbere Ubuzima isuku n'isukura

Unite y'Ubuzima ikurikirana cyane imibereho y'Abaturage ifatanyije n'Ibitaro ibigo nderabuzima, za Pharmacie, ndetse na Health Post, iyoborwa byagateganyo na Bwana Karambizi Francois, ikaba ifite abakozi bakurikirana ibijyane n'ubwisungane mu kwivuza, Isuku n'isukura, ndetse n'ubuzima.

6. Ishami rishinzwe guteza imbere Imibereho myiza y'Abaturage.

Unite y'imibereho myiza y'Abaturage, iyobowe by'agateganyo na Bwana John GAKWERERE, 0788560118, iyi Unite irimo abakozi batatu (3), Umukozi ukurikirana imibereho myiza y'Abaturage, Umukozi ukurikirana abafite ubumuga, ndetse n'umuyobozi wa Unite.

7. One Stop Center (Ubutaka, n'Ibikorwa Remezo)

One stop Center iyobowe by'agateganyo na Bwana Nkurunziza Egide telefoni 0788660005, ni Unite nini mu karere ndetse ifite n'ibikorwa bifatira runini Karere ka Bugesera, ikaba irimo ibice bibiri (2) aribyo ubutaka, ubutaka bibanda cyane ku kugeza ku barurage ibyangombwa by'ubutaka, ndetse n'ubundi bikorerwa ku butaka ndetse n'ibikorwa remezo, bifasha abaturage mu guteza imbere ibikorwaremezo.

A. Mu bikorwa remezo

Iyi unite ikurikirana ibijyanye no kubaka Imihanga, Ibiraro, Inyubako za Leta, ndetse n'inyubako Leta iba yateye inkunga Abaturage nk'Amazu yubakirwa abatishoboye, ndetse n'ibyiciro byihariye.

B. Mu butaka

Iyi unite Ukurikirana mu buryo buhoraho, ibijyanye n'ubutaka harimo gutanga ibyangombwa by'Ubutaka mu buryo ubwaribwo bwose haba kubupima, gukora transfert, ndetse no gukosora amakuru y'ubutaka.

8. Ishami rishinzwe guteza imbere Imiyoborere Myiza.

Unite y'imiyoborere myiza ni unite ukurikiranira hafi ibibazo by'Abaturage, ikabicyemura, ndetse ikanabitangira raporo mu nzego z'Igihugu, iyoborwa na Bwana Magellan SEBATWARE, 0788488670,  ikaba ifite abakozi batatu (3), ushinzwe imiyoborere, ushinzwe itorero, ndetse n'Urwego rwa DASSO rushinzwe umutekano.

9.Ishami rishinzwe guteza imbere Igenamigambi n'Ikurikiranabikorwa

Unite y'igenamigambi iyobrwa na Bwana Israel RWIGEMA, 0788595162, ikaba ikurikirana igenamigambi ry'Akarere ka Bugesera, cyane ibijyanye n'igenamigambi ry'igihe gito, ndetse n'igenamigambi ry'igihe kirekira rifasha abaturage, ayobora umukozi ushizwe igenamigambi, ndetse n'umukozi ushinzwe ibarurishamibare.

10. Ishami ry'Imari.

Unite y'imari iyobowe byagateganyo na GASINZIRA Fred 0785010456, ukirukirana ibijyanye n'umutungo, ndetse no gushyira mu bikorwa ingengo y'imari y'Akarere, gukora amaraporo, ndetse no gukurikira ibijyanye no kwishyura ibikorwa byakorewe Akarere ka Bugesera, igira abakozi bane, ushinzwe ingengo y'imari, Umucungamari, Ukurikirana ibijyanye n'imisoro, ndetse n'Umwanditsi.

11. Ishami rishinzwe guteza imbere ubucuruzi, n'iterambere ry'umurimo.

Unite ya koperative no guteza imbere Ubucuruzi, ni  unite iyoborwa na Bwana Faustin MUGABO 0788522825, ifasha abaturage mu kwiteza imbere, ndetse no kwihangira imirimo. Irimo abakozo batatu, ushinzwe amakoperative, ndetse n'ushizwe guhanga Imirimo.

 Ku bindi bisobanuro mwahamagara nomero z'Abakozi muri buri Unite ziri ku mugereka aha.

Nomero z'Abakozi ku rwego rw'Akarere ndetse n'Imirenge.