Ishami ry'ubuhinzi ubworozi, ibidukikije n'umutungo kamere
Ni ishami rifite ibikorwa bifite aho bihuriye n'ubuzima bw'abaturage b'akarere ka Bugesera kuko ibikorwa bafite bifite aho bishamikiye n'iterambere ry'abaturage, ndetse n'imibereho yabo. rigizwe na serivise zikurikira.
1. SERIVISE Y'UBUHINZI
Mu Karere ka Bugesera ubuhinzi bukorwa n'abaturage bahwanye na 80%.
Akarere ka Bugesera kagizwe n'imirambi, igihe kinini cyiharirwa n'izuba. Ibihingwa byihanganira agace gashyuha nibyo byibandwaho.
Akarere ka Bugesera kabarirwamo ibiyaga icyenda. Mu gihe cy'izuba abaturage bahinga ku nkuka hakoreshejwe uburyo bwo kuhira imyaka. Imashini zagenewe kuvomera zihabwa abaturage batanze agaciro gahwanye na 40% andi akishyurwa n'Akarere
Ibihingwa byatoranyijwe mu mwaka w'ingengo y'imari 2016-2017 ni: Umuceri, ibishyimbo,urutoki, ibigori, imyumbati, Soya.
Ubihingwa byatoranyijwe bihingwa ku buso bunini bw'ubutaka buhujwe. Abahinzi bahingisha imashini umuhinzi yishyura ubukode bw'imashini hakurikijwe ubuso buhingwa.
Umusaruro uvuye mu mirima igice kimwe kibikwa mu buhunikiro bw'imyaka aho bayisubizwa mu gihe cy'ihinga. Ni mu rwego rwo kutotsa imyaka bayigurisha mu gihe cy'isarura
Umuceri uhingwa mu Karere ka Bugesera ukusanyirizwa mu nganda ziwutunganya mbere y'uko ugezwa kw'isoko.
Umusaruro w'ibigori ugezwa mu nganda zitunganya ifu ya kawunga aho umuturage ashobora gusyesha umusaruro w'ibigori yejejeje agakemura ikibazo cy'inzara mu muryango we cyangwa akajyana umusaruro ku ruganda rutunganya kawunga akagurisha umusaruro w'ibigori.
Mu rwego rwo kubika neza umusaruro w'ibigori hatunganyijwe ubwanikiro bw'ibigori byahinzwe mu butaka buhujwe aho umusaruro ugurishwa mu nganda.
Imbuto ishobora guhangana n'uburwayi bw'indwara y'imyumbati yagejejwe ku baturage itanzwe n'Akarere ka Bugesera
2. SERIVISE Y'UBWOROZI
Akarere ka Bugesera ni Akarere kabereye ubworozi cyane ubw'amatungo maremare, ndetse n'amatungo magufi. Mu karere ka Bugesera hari n'ubworozi bw'amafi
Ubworozi bw'inka
Hifashishijwe gahunda ya girinka mu nyarwanda buri muturage ubyifuza kandi ubishoboye agomba korora Inka. Mu karere ka Bugesera inka zororerwa mu biraro.
umusaruro ukomoka ku bworozi ujyanwa mu makusanyirizo y'amata 4:
Ubworozi bw'amatungo magufi
Mu karere ka Bugesera abaturage bafaswa ku nzego zitandukanye z'ubuyobozi kugira ngo bateze imbere imibereho yabo ndetse n'iyi imiryango batunze. Ni muri urwo rwego imiryango nterankunga igenda yunganira Akarere itanga amatungo magufi
Ubworozi bw'amafi
Aborozi b'amafi bibumbiye muri zakoperative zikora uburobyi. Amafi yabonetse ajyanwa ku masoko anyuranye harimo n'umujyi wa Kigali. Ibiyaga icyenda n'uruzi rw'AKagera nibyo bikorerwamo umwuga w'uburobyi.
Amwe mu mabwiriza ya Minisitiri ku bijyanye no kuboneza service z'ubworozi.
4.AMABWIRIZA_AREBANA_NI_ITANGWA_RYIMPAPURO ZINZIRA _KU_BWOROZI NIBIYAKOMOKAHO.
5.AMABWIRIZA_UBWOROZI_BW_IBIGURUKA
7. Itangazo rya minisitiri rirebana ni itwarwa rya ry'amatungo
8. ITEKA RYA MINISITIRI N°01311.30 RYO KUWA 18-11-2010 RYEREKEYE ITWARWA N’ICURUZWA RY’INYAMA
3. SERIVISE Y'AMASHYAMBA N'UMUTUNGO KAMERE
Akarere ka Bugesera ni kamwe mu turere dufite amashyamba kimeza, mu mashyamba kimeza ndetse afite n'ubwiza Nyaburanga cyane imirambi, ibi byiza, ndetse n'inyoni zo mu bwoko bwiza butandukanye.
Irishyamba ni hamwe mu hafatiye runini ibidukikije mu Rwanda, ndetse no mu Karere rikora mu Mirenge wa Mayange, Rweru, Ngeruka, Kamabuye, na Gashora mu Karere ka Bugesera.
1. Amashyamba kimeza.
Mu Karere ka Bugesera hari amashyamba kimeza ndetse ni na hamwe mu karere hari amashyamba kimeza manini kandi meza, ndetse ubutaka bw'Akarere k Bugesera ni Ubutaka bukiri bushya aho usanga ahanini bugifite amashyamba kimeza.
2. Amashyamba y'amaterano
Mu Karere ka Bugesera hagaragara kandi amashyamba menshi y'amateramo aho umukozi w'Akarere ka Bugesera ushinzwe amashya akurikirana imiterere ndetse n'imisarurirwe yayo, uwakenera amakuru ndetse na service akaba yakwifashisha umukozi w'Akarere ushinzwe amashyamba.
Inyandiko zifashishwa mu bikorwa by'Amashyamba
1. Inyandiko yuzuzwa nushaka gasarura ishyamba.
2. Uburyo umuntu yabona ingemwe z'ibiti zo gutera
4.