Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

HAFUNZWE URUGANDA RWAKORAGA INZOGA ZITUJUJE UBUZIRANENGE, HAMENWA LITIRO ZISAGA IBIHUMBI BITATU

Mu rwego rwo kurengera ubuzima bw'abaturage no gukomeza guca ikorwa, icuruzwa n'ikoreshwa ry'inzoga zitujuje ubuziranenge, ku bufatanye bw’Ubuyobozi bw’Akarere n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Polisi y'u Rwanda ndetse n'abaturage, mu Murenge wa Nyamata mu Kagari ka Kayumba, nyuma yo kuganiriza abaturage ku bubi bw'inzoga zitujuje ubuziranenge, hamenwe izisaga litiro 3,000, hanafungwa uruganda Umuhigo-Ryohera Ltd rwazengaga.

Igikorwa cyo kumena izi nzoga cyabereye mu Kagari ka Kayumba, Umurenge wa Nyamata, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Nyakanga 2026.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze impamvu yatumye izi nzoga zimenwa byatewe nuko uru ruganda rwakoreragamo inzoga rutasabiye ibyangombwa bityo bagasanga ari inzoga z’urundi ruganda rwafunzwe rukaza gukomerezamo ibikorwa byo kwenga inzoga zitemewe.

Yagize ati: “Turi mu bugenzuzi bwo kureba inganda niba zikora inzoga zemewe cyangwa zitatugiraho ingaruka. Hano rero nicyo twahasanze kuko ni inzoga zikorerwamo, icyambere, bari bafite uburenganzira bwo kuzikora. Ni ukuvuga ngo uruganda rurafungwa rukava ahandi rukaza gukoreramo ntitubimenye.”

Meya Mutabazi yakomeje avuga ko ababigizemo uruhare bari gukurikiranwa n'inzego zibishinzwe, ashimangira ko ibinyobwa bishyirwa ku isoko bigomba kuba byaragenzuwe kandi byujuje ibisabwa n'amategeko kugira ngo birinde ubuzima bw'abaturage.

Yagize ati: “Ibintu duha Abanyarwanda ngo banywe bigomba kwemezwa. Iyo bitemejwe ukabikoresha ubizi, uba uzi icyo urimo gukora. Gukora inzoga ugurisha ubizi ko utabyemerewe ukabihisha ukajya no kubigurisha ahandi, birahanirwa kuko ntabwo tuba tuzi ikiba kirimo niba kitagenda ngo cyangize Abanyarwanda.”

Ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera bwibukije abakora, abacuruza n'abakwirakwiza ibinyobwa kubahiriza amategeko n'amabwiriza agenga ubuziranenge bw'ibiribwa n'ibinyobwa, bunashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru afasha mu gukumira ibikorwa bishyira ubuzima bw'abaturage mu kaga.

Inzu yakorerwagamo n'uruganda Umuhigo Ryohera Ltd, rwengaga inzoga zitujuje ubuziranenge

Meya Mutabazi yibukije abaturage kwirnda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge