HATANGIJWE UMUSHINGA UGAMIJE KUGEZA AMAZI MEZA MU BIGO BY’AMASHURI BITATU MU KARERE KA BUGESERA
Mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abanyeshuri ku bufatanye bw’Akarere ka Bugesera, WaterAid Rwanda na Ishara Towers Rwanda, mu Kigo cya GS Rushubi, hatangirijwe umushinga wo kubaka ibigega bifata amazi y’imvura n’uburyo bwo kuyatunganya akanyobwa.
Ni igikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Juru, kitabirwa n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturaga, Yvette Imanishimwe ari kumwe n’ubuyobozi bwa WaterAir Rwanda ndetse na Ishara Towers Rwanda, kuri uyu wa kabiri, tariki ya 21 Nyakanga 2026.
Uyu mushinga ugamije kugeza amazi meza mu bigo bitatu by’amashuri, ari byo GS Rushubi mu murenge wa Juru, GS Kayenzi mu Murenge wa Nyamata ndetse na GS Nziranziza iherereye mu Murenge wa Shyara.
Mu ijambo rye, Visi Meya Imanishimwe Yvette yashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare muri uyu mushinga, anashishikariza ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri, abanyeshuri n’abaturage kuzabungabunga ibi bikorwaremezo kugira ngo bikomeze kubagirira akamaro.
Yagize ati: "Aya mazi namara kubageraho muzayafate nk’ayanyu kandi muyabungabunge. Amazi ni ingenzi mu buzima bwa buri munsi kuko adufasha kugira isuku no kurinda ubuzima. Turashimira abafatanyabikorwa batumye aya mazi azagera ku bikoni no ku bwiherero bw’ibi bigo by’amashuri. Turizera ko abanyeshuri bazagira uruhare rukomeye mu kubungabunga uyu mushinga."
Habimana Deo, umwe mu baturage batuye hafi y’Ikigo cya GS Rushubi, yavuze ko uyu mushinga uzafasha abaturage kubona amazi meza azifashishwa mu bikorwa bitandukanye bya buri munsi.
Yagize ati:
"Twishimiye ko tugiye kubona amazi meza azadufasha mu guteka, kunywa, gukaraba no kumesa. Ni umushinga uzatuma isuku irushaho kwiyongera mu ngo zacu no mu baturage bose bawuturiye."
Umuyobozi Mukuru wa WaterAid Rwanda, Mukeshimana Vestine, yavuze ko uyu mushinga uzafasha abanyeshuri kubona amazi meza ndetse kwigira ahantu hafite isuku.
Yagize ati: “Ntabwo ari igikorwaremezo gusa ahubwo ni ukubaka umusingi wo kugera ku burezi bwiza kurushaho. Ibi rero bivuze ko abanyeshuri bagera kuri 4,500 bazaba bigira ahantu heza hafite isuku n’umutekano ibi bikorwa nibimara kubakwa. Tuzirikana rero ko amazi meza isuku n’isukura ari ingenzi mu myigire kuko iyo serivizi z’amazi ziteye imbere, bituma abana bagira ubuzima bwiza bakitabira ishuri ntagusiba.”
Uyu mushinga ufite agaciro gasaga miliyoni 150 Frw, uzubaka ibigega bifata amazi y’imvura ndetse n’uburyo bwo kuyatunganya ku buryo akoreshwa mu kunyobwa, gutekesha no mu bindi bikorwa by’isuku n’isukura.





