MADAMU JEANNETTE KAGAME YAFUNGUYE IMBUTO HUB-BUGESERA, IZAFASHA GUTEZA IMBERE IMPANO Z'URUBYIRUKO N'IMIBEREHO MYIZA Y'ABATURAGE
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Imbuto Foundation, Madamu Jeannette Kagame yatangije ku mugaragaro ‘Imbuto Hubs’, ikigo gifite serivisi zikenerwa n’imiryango, kuva ku bana n’abakuru mu rwego rwo gufasha imiryango mu iterambere n’imibereho myiza; cyubatswe mu Karere ka Bugesera.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2026 ku Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata.
Afungura ku mugaragaro imbuto Hub Bugesera, Madamu Jeannette Kagame, yasabye abaturage bitabiriye ibirori byo kigitaha ndetse n’abandi baturage b’Akarere ka Bugesera kubyaza umusaruro ibikorwaremezo birimo. Yagaragaje kandi ko iki gikorwa kigaragaza urugendo rwo kwibohora kw’Abanyarwanda bagana mu iterambere.
Ati: “Iyi Hub muyibonemo imbaraga zanyu, ubumuntu bwanyu n’ubwitange bwanyu. Iyo tureba inyubako, izi gahunda n’ibyishimo biri mu maso y’abana n’urubyiruko; tubona umusaruro w’ubufatanye bwanyu. Ibyo mukora ntibizapfa ubusa. Mubiba imbuto zizakomeza kwera mu Gihugu cyacu imyaka myinshi. Uyu munsi turatangiza ku mugaragaro Imbuto Hubs, ni ibyishimo kuri twe, kuba ibi birobi bibereye muri uku kwezi twizihizamo kwibohora. Kwibohora si umunsi umwe gusa, ni urugendo rwa buri wese rwa buri munsi rwo kwiyubaka umuturange ushoboye, wigirira icyizere kandi ufite uruhare mu iterambere ry’umuryango we n’Igihugu.”
Madamu Jeannette Kagame kandi yagarutse ku mpamvu yashingiweho mu gutangiriza uyu mushinga Imbuto Hubs mu Karere ka Bugesera.
Ati: “Duhisemo gutangirira i Bugesera kuko ni Akarere kerekana ishusho y’u Rwanda rushya mu bikorwaremezo, rushya mu cyizere cy’abagatuye. Ariko mu nzozi zacu ni uko umunsi umwe umwana wese aho aba avukiye hose atazongera kumva ko amahirwe ari aya bamwe. Impano ntitoranya aho uvukira.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yashimiye Imbuto Foundation na Madamu Jeannette Kagame ku ruhare bagize mu kubaka iki kigo, avuga ko kizafasha urubyiruko guteza imbere impano zarwo no kongera ubumenyi.
Yagize ati: “Uyu munsi turishimira ko urubyiruko rwacu rubonye ikigo kigezweho gifite ibikorwaremezo biboneye bizabafasha guteza imbere impano zabo, kongera ubumenyi, guhanga udushya no kwitegura kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.”
Imbuto Hubs-Bugesera yashyizwemo ibibuga byifashishwa muri siporo, ahantu h’imyidagaduro, aho kungurana ibitekerezo, isomero, aho guhangira ibishya, n’ibindi.
Muri Imbuto Hubs kandi hanashyizwemo abajyanama mu bijyanye n’imishinga n’ubucuruzi abafasha abahanga ibishya, abafatanyabikorwa mu iterambere, abafite ibyo bagezeho byafasha guha urugero abakiri bato ndetse n’ibindi.
Ni mu gihe n’urubyiruko ruzajya rwigishwa imyuga harimo nko kudoda, gutunganya imisatsi, ububaji ubukorikori, kwiga gusoma no kwandika n’ibindi muri iyi iki Kigo.
Umuryango Imbuto Foundation ufite gahunda y’uko ibigo bya Imbuto Hubs bizubakwa nibura muri buri Karere kugira ngo bifashe mu iterambere n’imibereho myiza by’imiryango yabayigize.










