MU MYAKA ITANU YA MANDA, INAMA NJYANAMA YAGIZE URUHARE MU GUKEMURA IBIBAZO 363
Mu myaka itanu ya manda ya 2021–2026, Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera yagize uruhare mu gukurikirana no gukemura ibibazo by’abaturage, aho ibibazo bigera ku 363 byakurikiranywe hagamijwe gushakira abaturage ibisubizo birambye.
Ibi byagarutsweho mu kumurika ibikorwa byagezweho n’inama njyanama y’Akarere ka Bugesera mu kumurikira abaturage ibyagezweho mu myaka itanu ishize, aho uruhare rw’abaturage mu miyoborere no gukemura ibibazo byabo rwahawe umwanya wihariye.
Mu nshingano zayo, Inama Njyanama y’Akarere ikurikirana imikorere y’Ubuyobozi bw’Akarere, gusuzuma no kwemeza gahunda n’ingengo y’imari by’Akarere, ndetse no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro n’ibikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Mu bibazo byakurikiranywe harimo ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, imitungo n’ubutaka, ibikorwa remezo, serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze, ndetse n’ibindi bibazo abaturage bageza ku buyobozi basaba ko bikemurwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yavuze ko gukemura ibibazo by’abaturage bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye, ariko ko Inama Njyanama yagize uruhare rukomeye mu kubikurikirana, gutanga umurongo no gusaba ko hafatwa ingamba zikwiye kugira ngo abaturage babone ibisubizo.
Yagize ati: "Uyu munsi, turishimira ibyo tumaze kugeraho mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage bacu. Akarere kacu gakomeje gutera imbere bigaragara kandi impunduka tubona, ni umusaruro w'imbaraga zihuriweho; Ubuyobozi, Inama Njyanama y'Akarere, Imirenge, utugari abaturage n'abandi mwese bafatanyabikorwa mutandukanye"
Perezida w’inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Munyazikwiye Faustin, yavuze ko Inama Njyanama mu myaka itanu yakiriye ibibazo 379 muri byo 363 byashyizwe mu bikorwa.
Yagize ati: ”Inama Njyanama n’amakomisiyo ayigize ndetse na Komite Ngenzuzi yayo yakoze imirimo yayo, nk’uko biteganywa n’itegeko, ikora inama zisanzwe n’izidasanzwe ndetse ifata ibyemezo bingana 379 muribyo 363 byashyizwe mu bikorwa, ibyemezo 16 bikaba ubungubu aribyo byari bigikurikiranwa kugirango nabyo bishyirwe mu bikorwa.
Yongeyeho kandi ko Inama Njyanama y’akarere yasuye imishinga aho ikorerwa, isura Inama Njyanama z’Imirenge ndetse habaho guhemba Imirenge 3 yahize iy’indi mu mikorere myiza, ibi nabyo byagize uruhare mu gukemura ibibazo abaturage bagaragaje.
Muri uku gukemura ibibazo by’abaturage kandi, Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera ifatanyije n’Inama Njyanama z’Imirenge, iz’Utugari n’Imidugudu yashyizeho Igikorwa cyiswe “Icyumweru cy’Umujyanama” mu rwego rwo kurushaho kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo.
Muri iki cyumweru, Abajyanama bagiye bahura n’abaturage babatoye, bakaganira kandi bakungurana ibitekerezo, hagamijwe gushimangira imikoranire hagati y’Inama Njyanama n’abaturage. Imirenge yose uko ari 15 yarasuwe, hakirwa ibizo n’ibyifuzo bigera ku 1,136 ibyinshi muri byo bikaba byarashakiwe ibisubizo ako kanya, ibindi bigenda bikemurwa binyuze mu igenamigambi ry’Akarere n’ingengo y’imari uko yagiye iboneka ndetse bike mu bitarakemuka bikazakomeza gukurikiranwa.
Hon. Depite Mukandanga Speciose yashimiye Abagize Inama Njyanama y'Akarere, agaragaza ko muri iyi myaka itanu ishize, Akarere ka Bugesera kageze ku ntambwe ishimishije mu bukungu, imiyoborere myiza n'imibereho myiza y'abaturage ndetse kanakoresha neza ingengo y'imari.
Yagize ati: Ndashima buri mujyanama uruhare yagize mu bikorwa byagezweho, biragaragara ko mwashyize imbere inyungu z’umuturage. iyo ugeze muri aka karere, ukareba mu myaka ishize uko kari kameze n’uko gahagaze uyu munsi, hari byinshi byo kwishimira, kandi mu nkingi zose imiyoborere; yaba mu bukungu, ndetse n’imibereho myiza. Abajyanama mushoje manda ariko ntabwo mushoje imirimo; ibitekerezo, inama, ibikorwa,… turacyakeneye imbaraga zanyu.
Mu myaka itanu ishize, Akarere ka Bugesera kandi kakomeje gushyira imbere gahunda z’iterambere zirimo guteza imbere ibikorwa remezo, uburezi, ubuzima, amazi n’isuku, ubuhinzi n’ubworozi, guteza imbere urubyiruko n’abagore ndetse no guteza imbere ishoramari.
Mu kumurika ibyagezweho, Inama Njyanama yashimangiye ko uruhare rw’abaturage ari ingenzi mu miyoborere myiza, kuko ari bo batanga ibitekerezo, bagaragaza ibibazo kandi bakagira uruhare mu gushaka ibisubizo byabyo.
Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera ishimira abaturage ku bufatanye bagaragaje muri iyi manda, inabashishikariza gukomeza kugira uruhare mu miyoborere no mu iterambere ry’Akarere.


