URUBYIRUKO RUKORA UBUDOZI RWAHAWE IMASHINI MU RWEGO RWO KURAFASHA KWITEZA IMBERE
Urubyiruko rwo mu mirenge y’Akarere ka Bugesera rukorera umwuga w’ubudozi mu matsinda 17 atandukanye, rwahawe imashini zirimo n’izikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kubongerera ubushobozi mu byo bakora kugira ngo barusheho kongera ingano no kunoza ibyo bakora.
Izi mashini bazihawe kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kanama 2026 ubwo mu Karere ka Bugesera kimwe n’ahandi hose mu mu Gihugu hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Kubaka ubushobozi bw’urubyiruko hagamijwe kubyaza umusaruro amahirwe ahari”.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Mbonimpaye Pascal asobanura ko uru rubyiruko rwahawe imashini ari ukugira ngo rurusheho kwiteza imbere ndetse no kwigisha urundi rubyiruko rwifuza kwinjira mu mwuga w’ubudozi.
Ati: “Ni urubyiruko rusanzwe rukora ubudozi kandi rwanabwize mu mashuri atandukanye, ariko tukabasaba yuko bakodesha inzu bagakorera hamwe nk’amatsinda ku buryo baba bafite n’ishingano zo kuzajya bigisha urundi rubyiruko rwifuza kudoda.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette yasabye urubyiruko rwahawe izi mashini zidoda kuzibyaza umusaruro, bagahanga udushya ndetse bagakora cyane bakiteza imbere.
Ati: “Turabasaba gukoresha neza amahirwe yose babona, bagahanga udushya mu byo bakora kugira ngo ibyo bakora bigira agaciro, bityo babivanemo ubushobozi burenzeho noneho bibateze imbere.”
Bamwe mu rubyiruko rwahawe imashini zo kudoda, rwashimye ko mu mashini bahawe harimo n’izikoresha umuriro w’amashanyarazi, bityo ko zizabafasha gukora neza uyu mwuga.
Uzamukunda Jeannette yagize ati: “Izi mashini baduhaye rero badukoreye, kuko izo twari dufite nk’itsinda zari nkeya kuko ntabwo zari ziduhagije kuko twari dufite esheshatu zonyine. Rero kuba baduhaye izi, baratwunganiye kandi ikindi cyiza kiruseho ni uko baduhayemo n’imashini y’umuriro kandi ntayo twagiraga. Twabyishimiye nk’urubyiruko ruri mu nzira yo kwiteza imbere binyuze mu matsinda.”
Mu Karere ka Bugesera, habarurwa amatsinda agera kuri 17 y’urubyiruko rukora umwuga w’ubudozi, akaba yose yahawe imashini zirimo n’izikoresha amashanyarazi.






