Ababyeyi batwite bo mucyiciro cya 1 bazahabwa inkunga
Hari ababyeyi batitaho abana babo bitewe no kuba batishoboye, hari n’abandi bateshuka ku nshingano z’umubyeyi bityo hakagaragara abana bafite imirire mibi. Akarere ka Bugesera kahagurukiye kurandura imirire mibi kishamo ibisubizo.
Kuru uyu wa 18 mutarama 2019 Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu Imanishimwe Yvette yakoranye inama n’abafite aho bahuriye no kurwanya imirire mibi. Imanishimwe ati : ‘’Hari programe nyinshi zifasha abaturage batishoboye kurwanya imirire mibi no kwivana mu bukene muri rusange’’.
Zimwe muri zo ni gahunda ya Leta yo gufasha ababyeyi bo mu cyiciro cya mbere kuva basamye kugeza igihe cy’umwaka. Umubyeyi w’umugore uri mu cyiciro cya mbere azajya ahabwa ibihumbi birindwi magana atanu kugirango abashe kwitaho umwana atwite mu gihe cy’umwaka.
Ikindi abari mu nama biyemeje; ni ukongera ubukangurambaga mu baturage. Abana bakamenyekana mu mazina bwite yabo aho kujya bakoresha imibare. Ibyo byorohereza abajya gusura umwana mu rugo.
Umwe mu myanzuro yafashwe mu nama ni ukubaka mu baturage uburyo bwo kugenzurana hagati yabo, bagira inama ababyeyi bafite abana bagaragaza imirire mibi; uburyo bwiswe parainage.