ABADEPITE BASOJE URUZINDUKO RW'IMINSI ITATU BAGIRIRAGA MU KARERE KA BUGESERA

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 26 Ukwakira 2024, Itsinda ry’Abadepite mu Nteko Ishingamategeko y’U Rwanda, Umutwe w’Abadepite, basoje uruzinduko rw’iminsi itatu, bagiriraga mu Karere ka Bugesera, mu rwego rwo kureba uko igihembwe cy'ihinga 2025A cyatangijwe no kugaragarizwa uko ibibazo abaturage bagaragarije Abadepite mu rugendo baheruka kugirira mu Karere byakemuwe.

Ku gicamunsi cyo ku wa Kane, tariki ya 24 Ukwakira 2024 nibwo Umuyobozi w’Akarere, Mutabazi Richard ari kumwe n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere, yakiriye itsinda ry’Abadepite mu Nteko Ishingamategeko y’U Rwanda, Umutwe w’Abadepite, riyobowe na Visi Perezida wayo, Hon. Sheihk Mussa Fazil Harerimana, Hon. Mukandanga Speciose na Hon. Uwubutatu Marie Therese.

Visi Perezida w’Inteko Ishingamategeko, Umutwe w'Abadepite, Hon. Mussa Fazil Harerimana, yashimiye abaturage b’Akarere ka Bugesera uruhare bagaragaje mu matora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite, abasaba gukomeza kuba ku isonga mu bikorwa by'Iterambere ry'Igihugu bitabira ubuhinzi.

Abadepite bari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Umwali Angelique, basuye ibikorwa bitandukanye by’ubuhinzi mu Murenge ya Mareba ndetse na Musenyi, birimo; koperative z’ubuhinzi bw’umuceri, abahinzi bahinga mu byanya byuhirwa hakoreshejwe imirasire y’izuba. Iri tsinda kandi ryanaganiriye  n’abaturage, abakozi bafite ubuhinzi mu nshingano, abakuru b'Imidugudu, abacuruza inyongeramusaruro ndetse n’abafatanyabikorwa mu buhinzi muri iyi Mirenge.

Agaruka ku ruzinduko rwabo rw’iminsi itatu bagiriraga mu Karere ka Bugesera, Hon. Mussa Fazil Harerimana yashimiye abaturage uburyo biteguye bakanatangira neza igihembwe cy'ihinga cya 2025A, abizeza ko umusaruro wabo w’ibihingwa bitandukanye utazangirika, ahubwo uzashakirwa amasoko.

Mu bindi bikorwa bakoze birimo kugenzura uko ubutaka burwanyijweho isuri ndetse n’ahari ubuhumbikiro bw’ibiti bizaterwa muri uku kwezi ko gutera ibiti muri iyi Mirenge ndetse banasuye ahatunganyirizwa umusaruro w’imboga cyane cyane Imiteja mu Murenge wa Musenyi.

Mu gusoza uru ruzinduko, itsinda ry’Abadepite bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Bugesera, mu  Murenge wa Ntarama mu muganda usoza ukwezi k’Ukwakira 2024, wanatangirijwemo igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba cya 2024-2025.