Abafashamyumvire mu buhinzi bagirwa inama yo gukora koperative

Ubwo bari mu muhango wo guhabwa amagare kuri uyu wa gatatu tariki 20/05/2020, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard, yashishikarije abafashamyumvire mu iyamamaza buhinzi kwibumbira muri koperative kugira ngo bagera no ku bindi byinshi. 

Umujyanama umwe w’iyamamaza buhinzi watoranyijwe nk’indashyikirwa mu Kagari yahawe igare.  Aya magare azafasha aba bafashyamyumvire b’iyamamaza buhinzi koroshya ingendo bakora mu rwego rwo gukurikirana abahinzi  n’imirima y’icyitegererezo. Aya magare azafasha kandi abo bajyanama mu byo ubuhinzi gukurikirana inama aho zizaba ziri bukorerwe.

Ku ncuro ya mbere abafashamyumvire bahembwe. Abahawe igihembo cy’igare ni abajyanama 72 kuri 500 basanzwe bafasha abandi mu buhinzi;  batoranyijwe hagendewe ko bari basanzwe bakora umurimo w’ubwitange wo kwigisha abandi bifashishije imfashanyigisho iteguye y'ubujyanama mu buhinzi, bafite umurima w'intangarugero bigishirizaho, bashishikariza n’abandi kwiyandikisha muri system ngo babona inyongeramusaruro (smart nkunganire)

Umuyobozi w’Akarere Bwana Mutabazi Richard yashimiye abafashamyumvire mu iyamamaza buhinzi muri rusange atanga ni ubutumwa ko ubuyobozi baha agaciro umurimo w’ubuhinzi. Ati : ‘’Umurimo mukora tuwuha agaciro kandi turabashimira uruhare rwanyu nirwo ruturinda inzara”.

Abajyanama mu iyamamaza buhinzi 500 bari basanzwe bafasha abahinzi nta gihembo kindi bategereje uretse gushimishwa n’uko inama bagiye zagiriye umumaro abahinzi bagenzi babo. Bwana Mutabazi yabakanguriye gutera indi ntambwe yo gukora koperative barusheho gutera imbere. Bwana Mutabazi yashoje abizeza ubufatanye kandi ko abakora neza bazakomeza gushimirwa.