ABAGIZE INAMA NJYANAMA Y’AKARERE BASEZEYE DEPITE UWUBUTATU BAHOZE BAKORANA.

Abajyanama mu Nama Njyamana y’Akarere ka Bugesera bashimiye Uwubutatu Marie Therèse wahoze ari mu bagize Inama Njyanama y’Akarere, nyuma yo kwakira no kemera ubwegure bwe muri izo nshingano z’ubujyanama bitewe n’uko aherutse gutorerwa izindi nshingano zo kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Igikorwa cyo kumushimira cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024 nyuma yo kwakira no kwemeza ubusabe bwo kwegura.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Munyazikwiye Faustin yashimiye Depite Uwubutatu ku ruhare yagize mu bikorwa by’imirimo y’Inama Njyanama

Depite Umubutatu, yashimiye abagize Inama Njyamana y’Akarere ka Bugesera ndetse n’Ubuyobozi muri rusange, nka bamwe bamwubatsemo icyizere no kugira umurava mu mirimo y’ubujyanama, bikaba byaratanze umusaruro wo kuzamuka mu zindi nshingano, ubu akaba ari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.

Ati: “Ndabashimiye ku cyizere mwanyubatsemo mu gihe twakoranye mu Nama Njyanama y’Akarere kacu ka Bugesera. Ndabizeza ko nzakora neza imirimo nshinzwe natorewe.”

Depite Uwubutatu Marie Therese yari muri manda ye ya kabiri ari Umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Bugesera.