Abangavu bibumbiye mu mashyirahamwe bahawe inkunga

Ku munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wizihijwe kuwa 18 ukwakira 2018 mu Karere ka Bugesera, abana b'abangavu bo mu mirenge ya Shyara na Ruhuha batewe inda bafite intambwe bateye yo kwishyirahamwe. Nk’uko Uwingeneye Violette abisobanura abo bana, bibumbiye mu mashyirahamwe, bafite ibikorwa binyuranye bakora hagamije kwiteza imbere no kurera abana babo neza. Abo bana bibumbiye mu mashyirahamwe ane bafite amafaranga 180.000. Ku munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro bahawe inkunga y'amafaranga 100.000. Ayo mafaranga azafasha mu kwagura imishinga bakoraga biteza imbere. Umurenge wa Ruhuha wizihirijwemo umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro uri ku mwanya wa kabiri nyuma y’umurenge wa Rweru mu kugira abana benshi batewe inda ari abangavu. Nk’uko umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Imanishimwe Yvette abivuga abatera inda abana amategeko abateganyiriza ibihano harimo no gufungwa burundu.