Abanyarwanda bafite imyaka 18 y’ubukure bari mu Nama Njyanama ku mudugudu
Buri muturage ufite imyaka y’ubukure 18 ni umujyanama ku rwego rw’umudugudu. Uko inzego zigenda zizamuka ku rwego rw’Akagari inama Njyanama y’Akagari, Umurenge n’Akarere ; kwinjira mu bagize Inama Njyanama binyura mu matora rusange. Itegeko riteganya ko inteko rusange iterana nibura incuro imwe mu kwezi.
Mu cyumweru cy'umujyanama cyatangiye kuwa 22/2/2019 abaturage bari guhabwa ubumenyi ku mikorere y'Inama Njyanama uhereye ku mudugudu kugera ku rwego rw'Akarere.
Uko inzego zizamuka, kwinjira mu nama Njyanama ni uko abaturage bakugirira icyizere bakagutora. Umuntu umwe wotowe ku mudugudu afatanya n’abahagarariye ibyiciro by’ihariye: abamugaye, urubyiruko, abagore n’uhagarariye abikorera.
Abagize Inama Njyanama y’Akagari ni abakora umurimo w’ubwitange bagamije kwiteza imbere no guteza imbere abaturage mu rwego rw’imiyoborere n’imibereho myiza. Ku Rwego rw’umurenge.
Ku rwego rw’umurenge; hatorwa umujyanama rusange uhagarariye Akagari; hiyongereyeho abatowe mu byiciro byihariye ku rwego rw’umurenge uhagariye imiryango itari iya Leta n’iyo abikorera, amashuri mato n’ayisumbuye. Umuyobozi uhagarariye ibitaro, ibigo Nderabuzima cyangwa amavuriro bikorera mu Murenge
Abagize Inama Njyanama ku rwego rw’Akarere biyamamariza umwanya ku rwego rw’umurenge bakazamuka bahagarariye Umurenge. Biyongereye abahagarariye ibyiciro byihariye n’uhagaririye abaikorera ku rwego rw’Akarere.
Prezida w’Inama Njyanama y’Akarere ati : ‘’Aho Inama Njyanama kuri buri rwego ihurira n’Inama Njyanama ku zindi nzego ni ugukorera hamwe, gufatanya no kunganiranira’’.