ABANYESHURI BASABWE KWITWARA NEZA MU BIZAMINI BISOZA AMASHURI ABANZA
Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage Madame Yvette Imanishimwe yasabye abanyeshuri bari gukora ibizamini bya Leta bisoza Amashuri Abanza, kwitwara neza no kubitsinda mu rwego rwo gutegura ejo heza habo.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 08 Nyakanga 2024 ubwo yatangizaga ku rwego rw'Akarere, ibizamini bya Leta bisoza Amashuri Abanza by'umwaka wa 2023-2024.
Yagize ati:"Mugomba kwitwara neza muri ibi bizamini mutangiye gukora kandi mukabitsinda neza mu rwego rwo gutegura ejo hazaza heza."
Iki gikorwa cyabereye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mayange A, kitabiriwe kandi n’Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Uburezi, Madame Rose Baguma.
Muri uyu mwaka w'amashuri wa 2023-2024, mu Karere ka Bugesera abanyeshuri bagera ku 8109 barimo abakobwa 4335 n'abahungu 3774 bo mu bigo 170, ni bo bari gukora ibizamini bisoza Amashuri Abanza. Bari gukorera kuri kuri site zigera kuri 44.
Ingengabihe y'Ikigo gifite mu nshingano gutegura no kugenzura imigendekere y'ibizamini mu Mashuri Abanza n'Ayisumbuye (NESA) igaragaza ko ibizamini bisoza Amashuri abanza bizasozwa ku wa 10 Nyakanga 2024.