Abaturage 600 badafite aho kuba 120 muri bo babonewe amacumbi

Hakoreshejwe uburyo bwo gutanga umubyizi umwe mu cyumweru mu gihe cy’amezi atatu Ku bufatanye bw’ingabo n’abaturage, mu Karere ka Bugesera hubatswe amacumbi y’imiryango 120 y’abatishoboye; ni amazu 8 buri murenge uko ari 15. Ubu banyira amazu bayagezemo.  Biteganyijwe ko imiryango 600 itagiraga amacumbi izubakirwa.

Mu Murenge wa Ririrma, kuri uyu wa 26 ukuboza 2018 amazu 8  yubakiwe abatishoboye yatashywe ku mugaragaro. Ayo mazu yubatswe ku bufatanye bw’abaturage n’ingabo mu gikorwa cyiswe RDF-Cop BugeseraInitiative.

Ku nkunga y’umufatanyabikorwa Fondazione Marcegaglia Onlus Rwagaju Desire umuyobozi w’uwo mushinga yatanze ibiryamirwa birimo ibitanda 2 n’amatera, amashuka n’ibindi ndetse n’ibiryo birimo ibiro 25 bya kawunga na 25 by’umuceri. 

Mu ijambo rye Lt col Gatarayiha Jonas Umuyobozi w’ingabo mu Karere ka Bugesera ati : ‘’Ingabo zishimira kubana n’abaturage’’. Lt Col Gatarayiha yibukije ko ingabo z’igihugu mu mirimo yo kurinda inkiko bongeyeho no kwifatanya n’abaturage mu iterambere.

Iyi gahunda idasanzwe yakozwe yo kubakira imiryango idafite amacumbi 600 izakomeza mu kwezi kwa Gashyantare 2019 ndetse bongeraho n’ibindi bikorwa by’ubuvuzi n’ubuhinzi.