Abaturage barasabwa kubyaza umusaruro amahirwe ahari
CG Emmanuel Gasana umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba arasaba abanyamabanga nshingwabikorwa ku rwego rw'Umurenge n'Akagari gutegure abaturage bakasobanukirwa mahirwe ari mu karere ka Bugesera. Governor CG Emmanuel Gasana yabivuze ubwo yari mu ruzinduko rw'akazi mu Karere ka Bugesera.
Governor CG Gasana ati: "Mwiteguye mute iterambere". Akomeza avuga ku mahirwe ari mu karere ati : “Akarere ka Bugesera kari mu nkengero z’umujyi wa Kigali. Uri mu nkengero ya Kigali amahirwa y'umujyi nawe akugeraho”. Hari ikibuga cy'indege, ubucuruzi bwambukiranya imipaka, igicumbi cy'ubumenyi kubera ibigo byinshi by'amashuri bitsindisha neza na kaminiza y,ubuhinzi RICA. Icyanya cy'inganda kiri mu murenge wa Gashora , ibiyaga bifasha guhinga ibihe byose byafashije kubaka ibyanya byuhirwa ubu bimaze kugera ku icyenda, ibyo byanya bafasha abahinzi guhinga imboga n’imbuto mu gihe cy’izuba
Umuyobozi w’Intara CG Gasana ahera kuri ayo mahirwe yibutsa inzego z'ibanze inshingano bafite zo gukorera igihugu, bagamije guhindura imibereho y’abaturage bagana ku iterambere rirambye bakivana mu bukene. Ibyo yabivuze ubwo yari mu ruzinduko rw’Akazi mu Karere ka Bugesera aherekejwe na Brig.Gen. Eugene Nkubito uyobora ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’umujyi wa Kigali.
Brig.Gen. Eugene Nkubito nawe ubwo yafataga ijambo yibukije inshingano z’abayobozi ku rwego rw’ibanze abibutsa ko inzego z'umutekano zihari ngo zuzuzanye mu nshingano n’abandi. Brig. Gen. Nkubito yibukije abanyamabanga nshingwabikorwa b'Utugali gukurikirana ibibazo by'abana bahohoterwa no gutanga service ituma bumva ko ubuyobozi buri kumwe nabo.