Abaturage ni abafatanyabikorwa ba mbere bakaba n’abagenerwa bikorwa
Mu isuzuma ry’imihigo Akarere ka Bugesera karimo gukorana n’abakozi bako; harimo ko na buri mukozi agaragaza uruhare rwe mu kugera ku bikorwa Umuyobozi w’Akarere Bwana Mutabazi yemereye Nyakubahwa Prezida wa Repubulika ko azageraho.
Ni muri urwo rwego, muri uku kwezi k’Ukwakira, imbere y’umuyobozi w’Akarere Bwana mutabazi, inzego zose zagaragaje ibikorwa barimo gukora bafasha mu mihigo.
Abayobozi ku rwego rw’Akagari n’umurenge bagaragaje icyo bagiye gukora ku mihigo, abayobozi b’ibigo by’amashuri , abafatanyabikorwa b’Akarere, abahagarariye amatorero n’amadini, abayobozi b’ibigo bikora umwugo wo kuvura abantu, bose barasabwa kugira imihigo iyabo.
Ubutumwa Bwana Mutabazi abagezaho ni uko ubufatanye bwabo nk’abayobozi bahagariye abaturage; abafatanyabikorwa ndetse bakaba n’abafatanyabikorwa ba mbere bagomba gufata iya mbere mu gufasha Akarere kugera ku mihigo 77 y’uyu w’ingengo y’imari mwaka 2018-2019