BUGESERA: ABANYAMAHANGA 24 BAHAWE UBWENEGIHUGU BW’U RWANDA

Kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2024, Umuyobozi w’Akarere Mutabazi Richard ari kumwe n’Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Gihugu, yakiriye indahiro z’abanyamahanga 24 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda bushingiye ku ishyingirwa, basabwa kubahiriza no kuzuza inshingano nk’abandi benegihugu bose zo kubahiriza Itegeko Nshinga n‘andi mategeko ndetse no gufatanya n’abandi guteza imbere Igihugu.

Abahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, ni abanyamahanga basanzwe batuye mu Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Bugesera, bahawe ubwenegihugu bushingiye ku ishyingirwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yashimiye abahawe ubwenegihugu ndetse bagahitamo gutura mu Karere ka Bugesera.

Ati: “Guhitamo kuba umunyarwanda ni ishema kuri mwe no kuri twe musanze, ni amahitamo meza. Twishimiye ko mwanahisemo gutura muri Bugesera kuko nk’Abanyarwanda mufite uburenganzira bwo kuba aho mushaka bitewe n’inshingano n’icyo muhakurikiye. Bugesera rero ni Akarere keza karimo amahirwe menshi yo kugira imishinga minini y’ibikorwaremezo biri kuhubakwa”

Umuyobozi wa serivisi zigenewe abenegihugu mu kigo cy’Igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka, Rusanganwa Jean Damascène, yasobanuye impamvu ituma abanyamahanga bahabwa ubwenegihugu.

Ati: “Itegeko rishingira ku buryo 11 bushingirwaho ngo umuntu ahabwe umwenegihugu bw’umunyarwanda. Muri aba babusabye benshi ni ubushingiye ku kuba barashyingiranywe n’abanyarwanda. Aha rero, itegeko riteganya ko bagomba kuba bamaranye imyaka 5 babana nk’umugore n’umugabo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yashimiye abahawe ubwenegihugu ndetse bagahitamo gutura mu Karere ka Bugesera.

Itegeko Ngenga ryo ku wa ku wa 16 Nyakanga 2021 rigenga ubwenegihugu Nyarwanda risimbura iryo ku wa 25 Nyakanga 2008 rivuga ko Uwahawe ubwenegihugu Nyarwanda butangwa agira uburenganzira n’inshingano nk’iby’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko, keretse iyo amategeko abiteganya ukundi.

Muri rusange impamvu zishingirwaho mu gusaba cyangwa gutanga ubwenegihugu Nyarwanda butangwa zirimo kuvukira ku butaka bw’u Rwanda, umwana watoraguwe, ishyingirwa, kubera umubyeyi umwana utabyaye, inyungu z’igihugu, ubumenyi cyangwa impano byihariye. Izindi mpamvu ni ishoramari cyangwa ibikorwa binini kandi birambye, kuba mu Rwanda, icyubahiro, kuba umwimukira no kutagira ubwenegihugu.

Ubwenegihugu Nyarwanda butangwa bushobora no kwamburwa kubera impamvu zirimo kuba uwabuhawe yarabubonye akoresheje amakuru atari yo, inyandiko ihinduye cyangwa irimo ikinyoma cyangwa akoresheje ubundi buriganya ubwo ari bwo bwose n’iyo uwabuhawe yabusabye agambiriye kugambanira Repubulika y’u Rwanda.

Umuyobozi w'Akarere Mutabazi Richard n'Umuyobozi wa serivisi zigenewe abenegihugu mu kigo cy’Igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka, Rusanganwa Jean Damascène bari kumwe n'abahawe ubwenegihugu.