Bugesera biyemeje kurwanya ubukene no kurengera umwana

Kurwanya ubukene no kurengera : umuhigo watangiranye n’umunsi wo kwizihiza umunsi w’Intwari ku ncuro ya 28. Ministre Judith Uwizeye akaba n’imboni y’Akarere ka Bugesera asobanura ko intwari ari umuntu ushobora gukurikirana ibifitiye abandi akamaro agaharanira kubigeraho.

Ibirori byo kwizihiza umunsi w'intwari mu Karere ka Bugesera byahujwe n'igikorwa cyo gusinya umuhigo wo kurwanya ubukene no kurengera umwana mu nzego z'ibanze. Mayor Mutabazi ari kumwe na Prezidante w’Inama Njyanama y’akarere ka Bugesera bakoranye amasezerano yo kwiyemeza n’abanyamabanga Nshingwabikorwa n’urubyiruko rw’abakorerabushake kuzafatanya kwesa uwo muhigo.

 Ministre Jutith Uwizeye akaba n’imboni y’Akarere asobanura ko kwizihiza umunsi w'intwari ari uburyo bwo gushimangira ibyiza twagezeho dukomora ku bikorwa byabo by'indashyikirwa. Akomeza  avuga ko igihugu baduhaye abariho ubu tugomba kucyubaka, kurwanya ubukene  no kurengera umwana ari ugokora ibikorwa bishyigikira umusingi w'igihugu twahawe n’intwari zitangiye u Rwanda.

Abandi bitabiriye ibirori byitabiriwe ni CP Emmanuel Hatari imboni y'Akarere mu Ntara y’Iburasirazuba, RTD Maj. Rwabinume David, ambassaderi Nsengimana Joseph, Abajyanama mu Nama Njyanama n'izindi nzego zihagarariye abaturage