HASOJWE ICYUMWERU CYAHARIWE SERIVISI Z’IRANGAMIMERERE

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Nzeri 2024, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Umwali Angelique, yashoje icyumweru cyahariwe serivisi z’Irangamimerere. Ni igikorwa cyari kimaze icyumweru gikorerwa mu Mirenge yose igize Akarere ka Bugesera.


Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Imiyoborere Myiza mu Karere ka Bugesera, Rwabuhaya Jean Jacques, yagaragaje ko muri iki cyumweru cy'irangamimerere hakozwemo ibikorwa bitandukanye; birimo gukora ubukanguranambaga ku Irangamimerere, guhugura abanditsi b’irangamimerere b’Imirenge ku Itegeko rigenga abantu n’Umuryago, gusezeranya imiryango, kwandika abana bavutse no kwandukura abapfuye  ndetse no gufotora abagejeje igihe cyo gufata Indangamuntu.


Mu gusoza ku mugaragaro icyumweru cy'irangamimerere, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu,  Umwali Angelique yashimye ko hakozwe ibikorwa byinshi muri icyi cyumweru cy'irangamimerere, avuga kandi ko izi serivisi zizakomeza gutangwa na nyuma y'ubu bukangurambaga.


Icyumweru cy’irangamimerere cyatangiye tariki 27 Kanama 2024, gisozwa tariki 03 Nzeri 2024, gisiga imiryango 235 yabanaga itarasezeranye isezeranye, abana 70 banditswe mu gitabo cy’irangamimerere, abitabye Imana bagera kuri 44 barandukurwa  ndetse hanafotorwa abagejeje igihe cyo gufata indangamuntu.