HATEWE IMBUTO Y’IBISHYIMBO MU GUTANGIZA IGIHEMBWE CY’IHINGA 2025A

Mu gutangiza igihembwe cy’ihinga mu Karere ka Bugesera, hatewe imbuto y’ibishyimbo ku buso bungana na hegitari zisaga 3, abaturage basabwa kongera ubuso bahingaho no gukoresha inyongeramusaruro kugira ngo umusaruro wabo uziyongere unagire ubwiza.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique yabyibukije abahinzi bo mu Murenge wa Ngeruka mu Kagari ka Gihembe ahatangirijwe igihembwe cy’ihinga kuri uyu wa gatatu tariki 16 Nzeri 2024.

Atangiza ku mugaragaro iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutunganya ubutaka bwo guhingaho imyaka igendanye n’igihe, abasaba gufata neza imbuto y’ibishyimbo bahawe na RAB kugira ngo izabahe umusaruro mwiza kandi mwinshi.

Ati: “Iki gihembwe ni igihembwe kidasanzwe kuko twifuza umusaruro mwinshi kandi mwiza. Turabasaba gufata neza iyi mbuto twahawe na RAB tukayihinga ku buso bunini kandi tugakoresha inyongeramusaruro. Twihutire rero gusoza ihinga hakiri kare kugira ngo imvura idacika imyaka ikiri mito.”

Umwali Angelique kandi yakomeje kwibutsa abahinzi gufata ubwishingizi bw'ibihingwa n’ubw'amatungo, ati: “Ni ngombwa kandi ko mushyira ibihingwa byanyu ndetse n’amatungo mu bwishingizi ndetse mugakorana neza n’abafashamyumvire kugira ngo bizabafashe kubona umusaruro mwiza.”

Abahinzi bo mu Murenge wa Ngeruka bitabiriye itangira ry'igihembwe cy'ihinga 2025A

Ubuyobozi bw’Akarere busaba abaturage kwitabira ihinga ry’iki gihembwe cya 2025A, bukabashishikariza guhinga ubutaka bwera bwoze kugira ngo haboneke umusaruro mwinshi uzaba igisubizo cyo kwihaza mu biribwa no kugabanya ibiciro by’ibiribwa ku masoko.

Muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2025 A, mu karere ka Bugesera  hategayijwe huhingwa imbuto y’ibishyimbo ku buso bwa hegitari zisaga ibihumbi 12 Ha.