Igishushanyombonera cyemejwe kiba itegeko

Bitewe na serivise zitandukanye ziri gutangwa mu buryo bwihuse mu cyumweru cyahariwe serivise z’ubutaka, mu munsi umwe umuturage ahabwa serivise yaje gusaba. Ni muri gahunda y’ibikorwa by’ukwezi kw’imiyoborere no gutanga serivise z’ubutaka mu cyumweru cyahariwe serivise z’ubutaka kizasoza kuwa 2/12/2023.

Madamu Umwali Angelique Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu yasabye abaturage bagura ubutaka ko mbere yo kubugura bamenya icyo bwagenewe. Ati : "Abifuza guhinduza ubutaka bwagenewe ubuhinzi bukajya mu gutura turabahakanira". Madamu Umwali abasaba gutanga ibitekerezo ku gishushanyombonera kugirango kizashingire ku bitekerezo byabo. Yabivuze ubwo yatangiza icyumweru cyahariwe serivise z'ubutaka kuri site ya Nyamata kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2023.

Yunga mu ijambo ry’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Umubitsi w'impapuro mpamo z'ubutaka Bwana Muvara Potin avuga ko igishushanyombonera iyo cyamaze kwemezwa kiba cyabaye itegeko bityo ko bagomba gukoresha ubutaka icyo bwgenewe. Yibukije abantu bagenda biguruntege mu kwandikisha ubutaka ko itegeko ry’ubutaka rishya riteganya ko buzandikwa kuri Leta.

 Bwana Muvara yemeza ko 2024 serivise z'ubutaka zose zizatangwa hifashishijwe ikoranabuhanga agendeye kuri bimwe mu byo bagezeho mu konoza serivise z’ubutaka. Ati: “Kwifashisha ikoranabuhanga mu gukora ibyangombwa by'ubutaka, serivise y'Irembo, gukoresha abanyamategeko bigenga ; biri gutanga inyungu mu kwihutisha”.

Bwana Muvara yasobanuriye abaje gusaba serivise kuri site ya Nyamata, ahahuriye  abatanga serivise z'ubutaka mu mirenge, imwe mu misoro yavanyweho harimo 30,000Frw yishyurwaga mu ihererekanya ry’ubutaka, anavuga ko umuntu ugurishije ubutaka bufite agaciro ka miliyoni eshanu z’amafranga y’u Rwanda ; iyo bugenewe ubucuruzi butangwaho y’umusoro 2% , ahandi ni 2,5%.