IMIBIRI 154 Y’ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI YASHYINGUWE MU CYUBAHIRO MU RWIBUTSO RWA NTARAMA
Ku wa 15 Mata 2026, mu Karere ka Bugesera hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 154 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ishyingurwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.
Iyi mibiri irimo 148 yabonetse mu Murenge wa Mwogo, itatu i Nyamata, umwe i Mayange, umwe i Musenyi n’undi i Ntarama.
Mu ijambo ry’imiryango yashyinguye ababo, Mukandeze Angelique yasabye abazi ahari indi mibiri gutinyuka kuhavuga, kugira ngo abishwe bashyingurwe mu cyubahiro.
Ati “Ku nshuro ya 32 twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi tukaba tukibona abacu tubakura aho bubaka, mu mirima aho bahinga, umukecuru wanjye na we ni ho twamubonye, bo bambwiraga ko bamukuye mu nzu ngo baramumanukana…ariko icyaha ni kibi byarabayobeye baragurisha barimuka bamwe bajya Uganda abandi bari hirya no hino, ariko batubwiraga ko abamwishe bahunze.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko kuba hakiboneka imibiri nyuma y’imyaka 32 ari ikimenyetso cy’ubukana Jenoside yakoranywe ndetse no kuyihakana no guhisha ibimenyetso. Yasabye abaturage gutanga amakuru kugira ngo hubakwe ubumwe n’ubudaheranwa.
Ati “Kuba tukibona imibiri nyuma y’imyaka 32 ijugunywe si ikimenyetso gusa cy’ubukana Jenoside yakoreranywe, ni n’igihamya cyo gushaka kuyihakana no guhisha ibimenyetso. Ariko igiteye impungenge kurushaho ni icyuho cyo kudatanga amakuru adufasha mu rugendo turimo rwo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, we yibukije ko kwibuka Jenoside ari isomo rikomeye ku Rwanda n’Isi, risaba kurwanya ingengabitekerezo yayo no kubaka ubumwe. Yanasabye urubyiruko kwiga amateka no kuyasobanukirwa, rukirinda ibitekerezo by’urwango byanyuzwa mu ikoranabuhanga.
Ati “Nibutse ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari ugusubiza amaso inyuma gusa ahubwo ni isomo rikomeye ku Banyarwanda n’Isi yose. Ni isomo ridusaba gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera hose kandi tugomba gukomeza kubaka ubumwe n’ubudaheranwa tukirinda icyatuma ayo mateka mabi yisubiramo ukundi.”
Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rushyinguyemo imibiri irenga 5000, rukaba rugaragaza amateka akomeye y’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi, harimo n’ubwibasiye impinja.



Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda.

