INAMA NJYANAMA Y’AKARERE KA BUGESERA YEMEJE INGENGO Y’IMARI YA MILIYARI 49.8 FRW Y’UMWAKA WA 2026–2027
Abajyanama bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera bemeje ingengo y’imari y’umwaka wa 2026–2027 ingana na 49,873,529,739 Frw, izakoreshwa mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubaka ibikorwaremezo.
Iki cyemezo cyafatiwe mu nama isanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera yabaye kuri uyu wa 30 Kamena 2026, yanasuzumiyemo umushinga w’ingengo y’imari ndetse n’urutonde rw’abatishoboye bazubakirwa cyangwa bazasanirwa inzu n’ubwiherero.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Munyazikwiye Faustin, yavuze ko ingengo y’imari yiyongereye kandi ko izibanda ku kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwa byo kuhira, gufata neza umusaruro ndetse no kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda ya kaburimbo, ibiro by’utugari n’imirenge.
Yagize ati: “Ingengo y’imari yariyongereye; harimo ibikorwa byinshi birebana no kongera ibikorwaremezo kugira ngo bifashe iterambere ry’Akarere.”
Yanagaragaje ko Akarere kongereye ubushobozi mu gukusanya amafaranga ava mu misoro n’amahoro byeguriwe uturere, aho muri uyu mwaka Akarere ka Bugesera kakusanyije arenga miliyari 6 Frw kandi kakaba karihaye intego yo kuzarenza miliyari 8.5 Frw.
Ati: “Icyo twishimira gikomeye ni uko kabashije kongera ingufu mu mafaranga gakusanya ava mu misoro n’amahoro.”
Inzobere muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Mbabazi Donah, yashimye uburyo Akarere ka Bugesera gakoresheje ingengo y’imari y’umwaka wa 2025–2026 ndetse anashima uruhare rwako mu kongera amafaranga yinjizwa ava mu misoro.
Yagize ati: “Turabashimira imbaraga mwakoresheje mu gukomeza kwishakamo ibisubizo binyuze mu misoro mwakusanyije.”
Imibare igaragaza ko ingengo y’imari y’Akarere ka Bugesera igenda yiyongera buri mwaka. Mu 2025–2026 yari 44,787,912,023 Frw, mu gihe iy’umwaka wa 2026–2027 izaba ari 49,873,529,739 Frw, bivuze ko yiyongereyeho 11.3%.




