Ingabo mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage hagamije imibereho myiza
kuwa 1/11/2018, Ingabo z’igihugu zafatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Shyara mu gikorwa cyo kubakira Mukankwiro Marisiyana. Hashijwe ikibanza azubakirwamo cya metero 8/6, hatunzwe amabuye azakoreshwa fondation.
Mu murenge wa Shyara, abaturage bifatanyije n'umuyobozi w'ingabo ku rwego rw'Akarere, umuyobozi w'ingabo muri Zone ya Ngenda n'umuyobozi wa Police ku Ruhuha. Hari kandi n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Imanishimwe Yvette.
Umuyobozi w’Umurenge wa Shyara Kazungu Innocent asobanura impamvu yo gutoranywa kwa Mukankwiro yavuze ko atagiraga icumbi ndetse nta n’isambu yo guhinga afite.
Umuyobozi w’ingabo yasabye abaturage gufata neza ibikorwa bakorerwa mu muganda w’abaturage kuko aribyo bibahesha agaciro bigahindura imibereho yabo bakabizamukiraho bakagera no ku bindi.
Ashimira ubufatanye bw’ingabo n’abaturage Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Imanishimwe Yvette yibukije ko kugirango umutekano ukomeze witabweho, muri iki gihe ingabo zikora ibikorwa by’iterambere hagamijwe ko umuturage agira imibereho myiza. Yakomeje abasaba gufata neza ibikorwa baba bahaweho nk’inkunga kugirango imibereho yabo ye gusubira inyuma.
Ibikorwa Ingabo zifatanya n’abaturage byatangiye kuya 1 ugushyingo 2018 bizasoza kuwa 15 Ukuboza 2018. Ibikorwa biteganyijwe ni ibirebana n’ubuhinzi, ubuvuzi no kubakira abatishoboye.