Inka 220 zo muri IDP model village Rweru muri iyi mpeshyi nta nzara

Koperative y’abarozi bo mu mudugudu w’icyitegerezo wa Rweru IDP model village bamaze kwitegura guhangana n’ibihe by’impeshyi, bahunika ubwatsi buzatunga inka muri iki gihe cy’amezi y’izuba.  

Abaturage bahoze batunzwe n’uburobyi mu birwa bya Mazane na Sharita, bagatuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo bafite koperative y’ubworozi irimo inka 220 zororewe mu gikumba rusange cy’uwo mudugudu w’icyitegerezo wa Rweru. Izo nka ni izo bahawe na Leta ubwo bageraga muri uwo mudugudu.

Abo borozi muri iki gihe cy’impeshyi bari guhunika ubwatsi buzatunga inka mu gihe kigiye kuza cy’izuba kugirango umusaruro w’amata babonaga uzakomeze wiyongere no muri iki gihe cy’izuba.

Abaturage bimuwe mu birwa bya Mazane na Sharita bafite isoko ry’amata aho amata bakamye ajyanwa ku ikusanyirizo buri gitondo na nimogoroba ndetse inka zarororotse bamaze kwitura inka 44 zorozwa abandi