INKINGI ZIZIBANDWAHO MU IGENAMIGAMBI RY’AKARERE KA BUGESERA RYA 2024-2029
Mu mwiherero ugamije kungurana ibitekerezo ku igenamigambi ry’Akarere ry’imyaka itanu wahuje abayobozi, abajyanama b’Akarere, abakozi b’Akarere ndetse n’abafatanyabikorwa, hagaragajwe ko ibikorwa byose biri mu igenamigambi bigomba kujyana no gushyiraho ingamba zo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Byagarutsweho mu mwiherero w’umusi umwe wabereye i Kigali kuri iki cyumweru tariki 06 Ukwakira 2024, ubwo hunguranwaga ibitekerezo mu kunononsora gahunda y’igenamigambi ry’Akarere ka Bugesera rya 2024-2029.
Umuyobozi w’Akarere, Mutabazi Richard yavuze ko wari ugamije kungurana ibitekerezo no gufata ingamba nshya zizabafasha gukora igenamigambi ry’Akarere rishingiye ku kurengera ibidukikije.
Meya Mutabazi yashimiye umufatanyabokorwa w’Akarere mu bikorwa byo gutera amashyamba no kurengera urusobe rw’ibinyauzima IUCN wabahaye igitekerezo cyo gushyira imbaraga mu kurengera ibidukikije mu bikorwa byose biri mu igenamigambi ry’imyaka itanu.
Mu Karere ka Bugesera muri gahunda y’imyaka itanu hazakorwa ibikorwa 269 biri mu ngeri zitandukanye, aho mu nkingi y’ubukungu hazakorwa ibikorwa 121 bizibanda mu kongera imihanda ya kaburimbo, kunoza imiturire kakurikijwe igishushanyo mbonera cy’Akarere, kongera imbaraga mu buhinzi biri mu inganda, amashanyarazi, amazi, imiturire, ubuhinzi ibidukijije n’umutungo kamere, abikorera , ikoranabuhanga no guteza imbere abikorera.
Mu nkingi y’imibereho myiza hazakorwa ibikorwa 78 biri mu burezi, ubuzima no kwita ku mibereho y’abaturage.
Mu nkingi y’imiyoborere myiza n’ubutabera hazakorwa ibikorwa 70 birimo kurangiza imanza, kwigisha urubyiruko, guteza imbere siporo n’ibindi.
Mu myaka itanu ishize y’igenamigambi ry’Akarere, hakoreshejwe ingeno y’imari ingana na miliyari 279,967,300,401 Frw.