Iyo umuryango usenyutse umudugudu uba usenyutse

Twaje kubashyigikira": Mayor Mutabazi Richard ashimira amahitamo meza y'imiryango 28 yateye intambwe yo gusezerana imbere y'amategeko. Ati: "Kubana mutari mufite amategeko agenga isezerano,iyo hagize ibibazo bivuka uburyo bwo kubigarura mu murongo buragora".

Ku munsi wa mbere w’icyuweru  cyahariwe ibikorwa bigamije kubaka umuryango mu Ntara y’iburasirazuba, mu murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera imiryango 28 yabanaga mu buryo bunyuranyije n'amategeko, abakobwa 50 babyaye inda zitateguwe bahawe mutuweli, abanyeshuri 14 bari barataye ishuri bahawe ibikoresho by’ishuri mu rwego rwo kubashishikariza gukunda ishuri.

Umuyobozi w’Akarere avuga ko kubaka umuryango ari ukubaka igihugu. Ati : “Iyo umuryango usenyutse umudugudu uba usenyutse”.

Ibindi bikorwa biteganyijwe gukorwa mu mirenge igize Akarere ka Bugesera muri iki cyumweru ni ukuzuza neza ibitabo by’irangamimerere, gukangurira ababyeyi b’abana batiga kubajyana mu ishuri

 Ubu ubukangurambaga bwatangiye kuri uyu wa 26 Nzeri 2023 bwateguwe n'Intara y'Iburasirazuba buzasozwa kuwa 3/10/2023