Komite Ngishwanama yo kurwanya ruswa n'akarengane baganirijwe ku itegeko ryo kurwanya ruswa
Munyaneza Janvier Umushinjacyaha mukuru mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo asaba abayobozi kubahiriza inshingano zabo bakirinda ruswa mu mikorere yabo, kuko umuturage wahaye umuyobozi ruswa atongera kumubona nk’umuyobozi nyawe. Iterambere ryose ageraho arihuza na ya ruswa yamuhaye.
Tariki ya 18 Ukuboza 2018, abagize Inama ngishwanama yo kurwanya ruswa n'akarengane ku rwego rw’Umurenge no ku rwego rw’Akarere ka Bugesera baganirijwe n’ Umushinjacyaha mukuru mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo Munyaneza Janvier ku itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.
Bwana Munyaneza asobanura ko iri tegeko mbere ryitwaga iryo kurwanya ruswa n’íbyaha bifitanye isano nayo, ariko nyuma abashingamategeko baje gusanga ibyo byaha bifitanye isano nayo, nabyo bigize ruswa. Ibyo bituma rifata inyito y’ibyaha bya ruswa.
Ikindi abibutsa ni uko ibihano byakajijwe ugereranyije na mbere kandi icyaha cya ruswa kikaba kidasaza nk’uko bigaragara mu ngingo ya 21 y’itegeko n°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, igira iti “Icyaha cya ruswa ntigisaza”.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard akaba n’umuyobozi w’iyi nama Ngishwanama ku rwego rw’Akarere; akangurira abakozi b’Akarere kwirinda kugwa mu mutego wa ruswa.
Ati “Inama nk’iyi ntikwiye kuba inama gusa, ikwiye kujyana n’umusaruro dutanga n’uburyo twubahiriza inshingano zacu.”