Kumva ko watera imbere urubyiruko rusigaye inyuma ntabwo bitanga amahirwe

Kuwa 19 ukwakira 2018 umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard yahembye imirenge itatu. Ni mu ri gahunda yogushimira urubyiruko rwitwaye neza kurusha abandi mu mirenge igize Akarere ka Bugesera . Uwahize abandi yahawe telefoni azafasha urubyiruko kumenyekanisha ibikorwa bakora hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga. Bwana Mutabazi Richard ati: ‘’Kumva ko watera imbere urubyiruko rusigaye inyuma ntabwo bitanga amahirwe.’’ Mutabazi yabashimiye uburyo bakora nta gihembo bategereje, bakaba bari ku mwanya wa 12 ku rwego rw’igihugu. Bwana Mutabazi ati: ‘’Ntabwo twishimiye umwanya twagize ariko dufite aho duhera kugirango tubone umwanya w’imbere’’. Bwana Mutabazi yakomeje abagira inama ko icyo basabwa cya mbere ari uguhindura uburyo bakoraga bakamenya gusobanura ibyo bakora no kubimenyekanisha. Ikindi yabasabye ni uguhanga udushya, bakamenya gukurikirana umuhigo nk’uko wateguwe. umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard yemereye urubyiruko kubashakira amagare na telephone bizabafasha gukurikirana no kumenyekanisha ibikorwa byabo