Kuva tariki ya 16/11/2018 mu Karere ka Bugesera nta mpanuka yo mu muhanda iragaragara

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard yibukije abaturage ko muri iki cyumweru cyo gukangurira abantu kwirinda impanuka, kwibuka gutekereza ku cyakorwa ngo twirinde impanuka kuberako byagaragaye ko impanuka mu muhanda ziterwa n'uko hari uruhande rutubahirije amategeko DPC Bahire Athanase umuyobozi wa police mu karere ka Bugesera avuga ku mpanuka mu mihanda yemeza ko hari ubwo n’abagenzi bagira uruhare  ngo ibintu bidakwiye na gato.

DPC Bahire akomeza avuga ko ubukangurambaga ku kwirinda impanuka zo mu muhanda butangiye kugira umusaruro. Ati : ''Kuva tariki ya 16 ugushyingo kugera none nta mpanuka yo mu muhanda iragaragara mu Karere ka Bugesera''.

 Iki Cyumweru cyahariwe kurwanya impanuka zo mu muhanda biteganyijwe ko kizasozwa tariki 23 z’uku kwezi aho mu karere ka Bugesera abakoresha imihanda yaho.