Kwifotoza no gufata indangamuntu ; tuzitabire amatora
Abajyanama mu nama Njyanama y’Akarere batangije ingendo zo gusura abaturage. Ni igikorwa kizasoza kuwa 17 Mutarama 2024, kimaze icyumweru aho abaturage bari kuganira n’ubuyobozi hagamijwe gufatanya nabo guha umurongo ibibazo bafite no gukusanya ibitekerezo bizashyirwa mu ngengo y’imari 2024-2025.
Umuyobozi w’Akarere Mutabazi Richard avuga ko iyi gahunda igamije kwegera no kuganira n’abaturage babasanze mu Kagari batuyemo mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza no gukemura ibibazo by’abaturage, bo ubwabo babigizemo uruhare.
Iyi gahunda ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere myiza umuturage ku isonga”. Mu biganiro Umuyobozi w’Akarere Mutabazi Richard yagiranye n’abaturage b’Akagari ka Biryogo mu kagari ka Gashora, abaturage bamugaragarije ko guhinga ubutaka bwera bwose cyatanze umusaruro, kuri ubu bakaba bejeje imyaka irimo ibishyimbo, ibigori n’ibindi. Ni igikorwa ubuyobozi bwakanguriye abaturage aho amasambu yose yagombaga guhingwa n’ayo abadahari agatizwa abandi.
Aganira n’abaturage ba Cyugaro muri Ntarama, Prezida w’Inama Njyanama y’Akarere yashishikarije aba abaturage kwibaruzaho ubutaka kugirango ubutaka bwose bube bufite banyirabwo. Hari ubutaka bwabaruwe banyirabwo bahabwa icyemezo cy’agateganyo, hari n’ubutaka butigeze bubarurwa kugeza ubu bubaruwe kuri Leta bugomba kugaragazwa banyirabwo binyuze mu nteko y’umudugudu.
Indi gahunda abagize inama Njyanama y’Akarere n’abayobozi banyuranye bari kwibutsa aba baturage ni ukwifotoza no gufata indangamuntu mu rwego rwo kwitegura amatora y’umukuru w’igihugu nay’abadepite azaba tariki 15/7/2024 cyane cyane urubyiruko rutarabona indangamuntu.