Mayor Mutabazi yijeje ubufatanye abakinnyi ba Bugesera FC
Mayor Mutabazi yijeje ubufatanye abakinnyi ba Bugesera FC
Bwana Gahigi Jean Claude Prezida w'ikipe ya bugesera Fc yamurikiye ikipe yose Umuyobozi w'Akarere Bwana Mutabazi Richard mbere yuko itangira amarushanwa y'uyu mwaka wa 2021-2022.
Mbarushimana Abdou umutoza w’ikipe ya Bugesera FC yijeje Umuyobozi w’Akarere ko mu marushanwa 2021-2022 biteguye gutsinda. Abyemeza ashingye ku myiteguro, imyitozo ihagije n’ibikoresho, n’inkunga zitandukanye. Ati: “Turiteguye neza kugirango tuzakine ibidasanzwe.
Mayor Mutabazi yashimiye abakinnyi kuba barahisemo umuryango w'Abakeramurimo. Ati: "Ni umuryango ukomeye muzima tuwuheshe agaciro tuwubahe . Bwana Mutabazi akomeza abizeza ubufatanye. “Ibikenewe birahari kugirango ikipe ibe ikomeye" : Mayor Mutabazi. Umuyobozi w'Akarere.
Bwana Mutabazi yongeye kubasaba kuzaserukira Akarere mu marushanwa bagatahana itsinzi Biteganyijwe ko uyu mwaka hazakina abakinnyi 28