Minisitiri Doctor Uwamariya Valentine yasuye ibigo by’amashuri bine
Minisiti Doctor Uwamariya yasuye ibigo by’amashuri mu karere ka Bugesera mu rwego rwo kwirebera ishusho rusange y’uburezi . Ibigo byasuwe bifite impamvu yihariye yatumye bitoranywa.
Ikigo cya TVET Nyamata, cyatoranyijwe mu rwego rwo kugenzura uko ibizamini by’ubumenyingiro mu mashami y’ubwubatsi, ubudozi, ubusuderi, ubucuzi, amashanyarazi, ikoranabuhanga biri gukorwa. Ni ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.
Ikindi kigo cyasuwe ni TTC Nyamata cyigisha uburezi aho Bwana Munyaneza Alphonse Umuyobozi w’ikigo yamweretse ibikorwa by’ubukorikori abanyeshuri bakora hagamijwe kubona imfashanyigisho zo kwigisha abana. Mayange A ikigo cyatoranyijwe gukorerwamo imyitozo yo kwigisha, gifashe abanyeshuri bari kwitoza kuzaba abarezi biga muri TTC Nyamata . Doctor Uwamariya yahakoreye umwitozo wo kwigisha hagamijwe kureba niba abana bahakura ubumenyi.
Ikigo cya EP kavumu cyubatswe mu bigo bishya 36 mu Karere ka Bugesera. Yashimye umurimo mwiza wakozwe wo kongera imbyumba by’amashuri. Jacques Gashumba umuyobozi w’ishami ry’uburezi yasobanuriye Minister Doctor Uwamariya ko imbyumba bishya byubatswe ari 863 muri ibyo harimo site 36 nshya.
Mu kigo cy’ishuri Minisitiri Doctor Valentine Uwamariya yagize ubutumwa atanga
TVET Nyamata yashimye abana bari mu bizaminingiro avuga ko baga neza imyuga. Yibukije abo bana ko kwiga umwuga no kuwukora ari amahirwe yo kuwunoza.
Mu kigo TTC Nyamata kirera abana bitegura kuba abarezi, Doctor Uwamariya yibukije abo banyeshuri b’abarezi b’ejo ko abarimu muri iki gihe bakenewe. Yibukije abarimu babo ko bari kurera abandi barezi, igihugu gitezeho gukemura ibibazo biri mu burezi.
Abanyeshuri biga mu kigo cya Mayange A Doctor Uwamariya yabibukije amahirwe yo kwiga igihugu kiri guha urubyiruko abasaba kutayapfusha ubusa. Yongeye kubasaba kugira uburere kugirango bazavemo abanyarwanda b’imfura barangwa n’ubunyangamugayo.