MINISITIRI W'UBUZIMA MURI SEYCHELLES YASUYE SERIVISI Z'UBUZIMA ZITANGIRWA MU BITARO BYA NYAMATA

Minisitiri w'Ubuzima muri Seychelles, Hon.Peggy Vidot n’itsinda ry’abayobozi n’abakozi bakorana muri serivisi z'ubuzima, yasuye serivisi z'ubuzima zitangirwa mu Bitaro bya Nyamata ndetse na bimwe mu Bigo Nderabuzima byo mu Karere ka Bugesera mu rwego rwo kwigiranaho mu buvuzi.


Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri 2024 nibwo Minisitiri w’Ubuzima mu gihugu cya Seychelles n’itsinda ayoboye, bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, basuye ibitaro bya Nyamata, Ikigo Nderabuzima cya Gashora ndetse n’ivuriro ry’ibanze ryo ku rwego rwa Kabiri rya Mbyo, mu ruzinduko rugamije kureba imitangire ya serivisi mu rwego rw’ubuvuzi ihagaze mu Rwanda n’uko abajyanama b’ubuzima bafasha Leta mu gutera intambwe mu ireme ry’ubuvuzi no kwegereza serivisi z’ubuvuzi abaturage.


Ni itsinda ryakiriwe n’Umuyobozi w’Imirimo Rusange mu Karere ka Bugesera, Jacques Niyongabo, basura ikigo nderabuzima cya Gashora, basobanurirwa imikorere y’abajyanama b’ubuzima mu gufasha Leta kwita ku mibereho n’ubuzima bw’abaturage. Banasuye kandi Ivuriro ry’Ibanze rya Mbyo bareba imitangire ya serivisi.


Minisitiri w’Ubuzima wa Seychelles, Peggy Vidot yagaragaje ko u Rwanda rugeze ahashimishije mu guha abaturage serivisi nziza z’ubuvuzi, avuga ko we na bagenzi be bigiye byinshi ku Rwanda, cyane cyane uburyo bifashisha abajyanama b’ubuzima mu gutanga serivisi z’ubuvuzi.


Kugeza ubu mu Karere ka Bugesera habarizwa Ibigo Nderabuzima bigera kuri 15,amavuriro y’ibanze 61, ibitaro by’Akarere 1 ndetse n’ibitaro byita ku ndwara z’amagufwa bya Rilima. 
Muri aka Karere ka Bugesera habarurwa abajyanama b’ubuzima bagera kuri 2251.