Muri Rweru Ubuso bungana na hegitare 97 buzuhirwa
Mu murenge wa Rweru Akagari ka Nemba, abaturage bateye ibishyimbo buhira n’intabire ku buso bungana na hegitari ebyiri bwatewe ibishyimbo bikungahaye ku butare. Ni mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga saison A, igikorwa cyatangijwe na Minisitiri ushinzwe ubutabazi Madamu Kamayirese Germaine kuwa 8 ugushyingo 201.
Avuga ku mpamvu yo kuza kwifatanya n’abaturage ba Rweru, Madamu Kamayirese ati : ‘’Naje kureba niba hari icyakorwa kugirango iri zuba ritazateza inzara’’. Ibyo yabivuze mu gihe ubuso bw’ubutaka bungana na hegitari 97 zahinzwe ku bufatanye n’ingabo mu bikorwa bya RDF-COP Bugesera, ibikorwa ingabo zifatanya n’abaturage hagamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, ari ubuhinge budateye kubera imvura yabuze. yakomeje abizeza ko ubwo butaka bugiye kuhirwa hakoreshejwe amazi y’igishanga kihegereye, igikorwa cyahise gitangizwa buhira hegitari ebyiri zari zimaze guterwaho ibishyimbo.
Minisitiri Kamayirese yabasabye kuticara bagategura ubuhinge bw’indi myaka nk’imyumbati kuko igihe cyo guhinga ari iki.