Bugesera: Njyanama y’Akarere yatangiye umwiherero usuzuma ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’Iterambere rirambye ry’Akarere
Abajyanama bagize Inama Njyanama y’Akarere ka bugesera batangiye umwiherero w’iminsi ibiri uri kubera Lapalise Hotel Gashora ugamije gusuzumira hamwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’Iterambere rirambye ry’Akarere ya 2018-2024 n’aho iya 2024-2029 igeze itegurwa.
Ni umwiherero watangiye Kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Kanama 2024, ufungurwa ku mugaragaro na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Munyazikwiye Faustin, ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’Inama Njyanama mu Igenamigambi n’Iterambere rirambye ry’Akarere”.
Afungura ku mugararo uyu mwiherero, Perezida w’inama Njyanama y’Akarere, Munyazikwiye Faustin, yavuze ko uyu mwiherero wateguwe mu rwego rwo kugira ngo Abajyanama ndetse n’abafatanyibikorwa b’Akarere bahurize hamwe ibiterezo bizafasha Akarere mu igenamigambi n’iterambere birambye mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.
Ati: “Twateguye uyu mwiherero dushaka kugira ngo twicare hamwe twese ngo duhurize hamwe ibitekerezo bizayobora Akarere ka Bugesera mu igenamigambi n’iterambere rirambye mu myaka itanu iri imbere. Turasaba buri wese gutanga ibitekerezo bigamije kuvamo ibisubizo ku ngingo zizaganirwaho.”

Uyu mwiherero w’abagize Inama Njyanama y’Akarere watangiye kuri uyu wa Kane, uzibanda ku ngingo zitandukanye zirimo: guzasuzumira hamwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’Iterambere rirambye ry’Akarere ya 2018-2024 n’aho iya 2024-2029 igeze itegurwa, Imihigo mishya y’Akarere ya 2024-2025, gufata ingaba zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Igishushanyo mbonera gishya cy’Akarere ka Bugesera. Izasuzumira hamwe kandi aho gahunda yo gukemura ibibazo by’imyubakire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Karere ka Bugesera igeze ishyirwa mu bikorwa; gufata ingamba z’uburyo Akarere karushaho kwegera Abafatanyabikorwa mu kunganira bimwe mu bikorwa Akarere kataboneye ingengo y’imari kandi bikenewe.
Hazasuzumwa kandi icyakorwa kugira ngo hongerwe ubwitabire mu gutanga imisoro Akarere kinjiza; gusuzuma uko ibibazo by’abaturage bisubizwa no gufata ingamba zo kubyihutisha;
Muri uyu mwiherero kandi bazasuzumira hamwe imyanzuro y’inama Njyanama itarashyizwe mu bikorwa kuva manda yatangira ndetse hagaragazwe n’impamvu.